WhatsApp igiye gushyiraho uburyo buguha ububasha bwo gukumira gushyirwa muri ‘groupe’ udashaka

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 Werurwe 2019 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Ni kenshi wajyaga wumva abantu binubira kwisanga mu matsinda (groupes) y’urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp kandi nta wigeze abagisha inama cyangwa ngo ababaze niba koko bifuza kuyajyamo.

Iki kibazo ariko kigiye kuba amateka, kuko WhatsApp iteganya gushyiraho uburyo buguha ububasha bwo kugena abafite uburenganzira bwo kuba bagushyira muri ‘groupe’ runaka.

Urubuga WABetaInfo info ruvuga ko mu minsi mike muri porogaramu ya WhatsApp hazongerwamo uburyo bwitwa ‘Group Invitation’ buguha buriya bubasha.

Nk’uko umuntu aba afite ubushobozi bwo kugena abashobora kubona niba ari gukoresha WhatsApp ako kanya (online), kureba status ze n’ibindi, ni nako muri ‘Group Invitation’ uzaba ufite ushobozi bwo guhitamo niba byakorwa na buri wese, abantu runaka cyangwa utifuza kugira groupe n’imwe ushyirwamo.

Igihe wahisemo ko ntawemerewe kugushyira muri groupe (Nobody), mu gihe hari uwifuje kubikora, uzajya ubona ubutumwa bukubaza niba ubyemera cyangwa ubyanze, ibi kandi bizaba bishoboka mu gihe kitarenze amasaha 72 gusa.

Ubu buryo bugamije gukumira kubona ubutumwa butagufitiye akamaro cyangwa utifuzaga kubona (anti-spam), bwamaze gukorerwa igeragezwa rigamije kureba koko niba ikigamijwe kizagezwa.

Groupes ni agashya kazongerwa muri porogaramu ya WhatsApp mu minsi mike iri imbere
Uzaba ushobora guhitamo uwemerewe kuba yagushyira muri groupe ya WhatsApp

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza