Ubu buryo bushya buzajya butuma abakoresha uru rubuga bafata amashusho maremare bayakatemo uduce tugufi, tworoshye kureba, mu buryo butagoranye bakoresheje porogaramu ya X ubwayo.
Kugira ngo abakoze amashusho y'umwimerere (original creators) bahabwe agaciro, buri gace k'amashusho magufi kazajya kagaragaza ahanditse aho ayo mashusho yakuwe hagaragaza n’uburyo bwo kugera ku nkomoko yayo.
Inyungu ikomeye y'ubu buryo bushya ni uko uwakoze amashusho y'umwimerere ndetse n'uwakase ako gace, bose bashobora kwinjiza amafaranga bitewe n'inshuro ako gace k'amashusho karebwe binyuze muri gahunda y'uru rubuga yo guhemba abarukoresha (platform rewards program).
Ibi bizajya byorohereza abakoresha uru rubuga gutegura ibiganiro cyangwa ubutumwa batambutsa mu buryo bworoshye kandi bidasabye ko bava ku rubuga rwa X, kuko akenshi byasabaga ko babyikorera cyangwa bakishyura abandi babibakorera.
Iyi mpinduka nshya ni kimwe mu bigize umugambi mugari wa X wo guhangana n'imbuga nka YouTube na Substack, itanga uburyo bwinshi butandukanye bwafasha abayikoresha (creators) gusangiza abandi ibyo bakoze no gukorera amafaranga.
Urugero, uru rubuga rwabanje gushyiraho uburyo bwo gushyiraho amashusho maremare mu 2022.
Rwakomeje kongeramo izindi serivisi muri uyu mwaka, rutangiza uburyo bwo gushyiraho ubutumwa bwihariye busaba kwishyura kugira ngo busomwe (exclusive paywalled threads) muri Werurwe, rufungura uburyo bwo gutangaza amashusho imbonankubone (livestreaming studio) muri Nyakanga, runateganya miliyoni 1$ yo kwishyura abazajya batambutsa amashusho imbonankubone.






Ibitekerezo 0