Bahuje ubumenyi bafite mu ikoranabuhanga bahanga SparkLock, umushinga ugamije gutahura ibimenyetso bishobora kugaragaza ibyago bituruka ku mashanyarazi no gufasha abantu kubikumira bitarabyara inkongi y’umuriro.

Umwe yagize ati “Hari igihe inkongi itangirira ku kintu umuntu atatekerezaga ko gishobora guteza ibyago bikomeye”.

Nubwo abantu bakomeje gukangurirwa kwirinda gucomeka ibikoresho byinshi ku mwenge umwe w’amashanyarazi, impanuka zituruka ku mashanyarazi ziracyagaragara, zigatera igihombo ndetse rimwe na rimwe zigahitana ubuzima bw’abantu.

Ni muri urwo rwego aba banyeshuri batekereje uburyo ikoranabuhanga ryafasha gutahura ibyago bitaravamo inkongi.

Ni igitekerezo cyabyaye umushinga bise SparkLock, ugamije gutahura ibibazo by’amashanyarazi hakiri kare no gufasha mu kuyahagarika mbere y’uko biteza inkongi.

Uyu mushinga bawumurikiye inzego z’ubuyobozi kuwa 20 Ugushingo ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako nshya z’amashuri mu ishuri rya Rwanda Coding Academy.

Bati “Igitekerezo cyacu cyasembuwe n’inkongi y’umuriro iherutse kwibasira isoko rya GOICO. Twabonye ukuntu hangiritse ibintu byinshi n’imitungo y’abantu, bigatera igihombo gikomeye. Ibyo byarushijeho kudutera imbaraga zo kunoza iki gitekerezo.”

Bongeyeho ko igitekerezo cya SparkLock kitaturutse gusa ku nkongi yibasiye isoko rya GOICO, kuko na mbere yaho bari barakoze ubushakashatsi ku nkongi.

Hari n’ubuhamya bw’ibyo niboneye bwatumye agira uruhare mu gushyiraho uyu mushinga.

Umunsi umwe, Uwase Sandrine yigeze gucomeka mudasobwa igendanwa (laptop) mu mwenge w’amashanyarazi wari usanzwe ucometseho ibindi bikoresho bitandukanye. Nyuma yaje gusanga insinga yari yakoresheje zahiye, ndetse na ‘motherboard’ ya mudasobwa ye ikangirika.

Ati “Icyo gihe byabaye ngombwa ko ngura indi mudasobwa.”

Kuva icyo gihe yatangiye kwibaza icyatumye izo nsinga zishya n’icyakorwa kugira ngo ibyago nk’ibyo bitazongera kubaho.

Mugenzi we, Uwase Sonia, na we afite ubuhamya bw’ibyo yiboneye bwatumye agira igitekerezo cyo kugira uruhare muri uyu mushinga.

Yibuka igihe iduka rinini ry’umuturanyi w’iwabo ryafatwaga n’inkongi. Igihe yabonaga umuriro urimo kwibasira iryo duka, yibazaga icyari gukorwa kugira ngo uhagarare utaragera ku iduka ry’iwabo.

Ku bw’amahirwe, inkongi yazimijwe itaragera ku iduka ry’iwabo. Gusa avuga ko uwo mucuruzi byamugoye kongera kwiyubaka nyuma y’igihombo yatewe n’iyo nkongi.

Ati “Ibyo byatumye mbona ko hakenewe igisubizo kirenze inama zo kwirinda gusa. Nabiganiriye na mugenzi wanjye, tubona ko iki kibazo gikwiye gushakirwa igisubizo.”

Uwase Sonia(ibumoso) na mugenzi we Uwase Utuje Sandrine ni bo batekereje gukora SparkLock

SparkLock ikora ite?

SparkLock ni uburyo bw’ikoranabuhanga bakoze buhuza ibikoresho bifatika (hardware) na porogaramu za mudasobwa (software).

Ku ruhande rw’ibikoresho bifatika, bahanze igikoresho birimo bise ESP32, Arduino, gifite amatara mato ya LED ndetse n’icyuma cyerekana amakuru (LCD display).

Kibasha gukurikirana uko amashanyarazi mu nyubako ari gukora kikabasha gutahura ibimenyetso igihe hashobora kuba gushya kw’insinga cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Ubwo buryo babuhuje na ‘software’ bakoze ishyirwa muri telefoni ari yo SparkLock. Amakuru na cya gikoresho cyahujwe n’imikorere y’amashanyarazi ari mu nyubako aba ashobora gukurikiranwa kuri iyo ‘software’ nyir’inyubako adahari.

Uwase ati “Mu buryo bworoshye, umuntu ukoresha SparkLock ashobora kumenya ingano y’amashanyarazi anyura mu miyoboro itandukanye yo mu nzu, gukurikirana ubushyuhe no kumenya niba hari ibimenyetso byerekana ikibazo gishobora guteza ibyago”.

Ikindi gikomeye ni uko uyu mushinga ufite uburyo bwo guhagarika amashanyarazi mu gihe hagaragaye ikibazo giteye impungenge.

Uwase ati “Umuntu ashobora guhagarika amashanyarazi ari kure y’urugo rwe akoresheje telefoni, hanyuma akazongera kuyasubizaho igihe ikibazo cyakemutse.”

SparkLock ishyirwa muri tekefoni igatuma umuntu agenzura imikorere y'amashyarazi ari mu nyubako ye

Impinduka mu bijyanye n’umutekano w’amashanyarazi

Abakoze SparkLock bavuga ko nubwo hari ibikoresho bisanzwe bizwi nka ‘circuit breakers’, bifasha guhagarika amashanyarazi igihe habaye ikibazo, bo bifuza guteza imbere uburyo bushobora gutahura ibyago hakiri kare.

Bavuga ko intego yabo ari ugukora sisitemu idategereza ko ikibazo gikomeye kiba kugira ngo igire icyo ikora, ahubwo ikamenya ibimenyetso bishobora kubanziriza impanuka, igatanga umuburo kandi igafasha abantu gufata ingamba zo gukumira ibyangirika.

Ni yo mpamvu batifuza ko SparkLock iba igikoresho gikoreshwa mu ngo gusa. Batekereza ko ishobora kugira akamaro no mu mashuri, mu nganda, mu maduka ndetse no mu zindi nyubako zikoresha amashanyarazi menshi.


Nubwo SparkLock yatangiriye mu bitekerezo by’abanyeshuri, intego yabo si ukuyigumisha mu ishuri cyangwa kuyigaragariza abantu mu marushanwa gusa.

Bavuga ko bifuza ko yazavamo igicuruzwa cyagera ku isoko, kikaba igikoresho gifasha ingo n’ibigo bitandukanye kurushaho kwirinda impanuka zituruka ku mashanyarazi.

Muri gahunda bafite harimo gushaka ubufatanye na Rwanda Energy Group (REG), kuko babona ko gukorana n’ikigo gifite aho gihuriye n’ibijyanye n’amashanyarazi byabafasha kugeza igitekerezo cyabo ku bantu benshi.

Bamurikiye uyu mushinga inzego z'ubuyobozi bwa Leta

Rwanda Coding Academy, urubuga rw’abahanga ibishya

Mu rugendo rwo kubaka SparkLock, aba banyeshuri bavuga ko ishuri bigamo, Rwanda Coding Academy, ryabagiriye akamaro mu kubaha ibikoresho n’ubundi bufasha bukenewe mu guteza imbere umushinga wabo.

Ikindi ni uko iri shuri ritegura amarushanwa azwi nka Hackathons, ahuriza hamwe abanyeshuri bafite ibitekerezo bishya, akitabirwa n’abantu baturutse hanze y’ishuri, barimo abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa.

Ayo mahirwe abafasha kumurika ibyo bakoze, kunguka ibitekerezo bishya no gushaka uburyo imishinga yabo yarushaho gutera imbere.

Nubwo SparkLock ari wo mushinga bahugiyemo muri iki gihe, aba banyeshuri bavuga ko bafite n’ibindi bitekerezo by’udushya bifuza kuzashyira mu bikorwa.

Kuri bo, kwiga ntibivuze guhagarika gukora imishinga. Ahubwo ni uburyo bwo kongera ubumenyi no kubushyira mu bikorwa, bagenda bitegura n’ibyo bazakora nyuma yo kurangiza amasomo.

Rwanda Coding Academy itegura amarushanwa azwi nka Hackathons, ahuriza hamwe abanyeshuri bafite ibitekerezo n'abashoramari