Mu gitondo cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, umuntu yateye igiturika ku nzu ye iri i San Francisco. Nta muntu wakomeretse. Nyuma polisi yataye muri yombi uwakekwagaho gutwika icyicaro gikuru cya OpenAI.

Altman yagaragaje ko uru rugomo rwabaye nyuma gato y'uko inkuru imwibasira yari imaze gutangazwa. Kuri iyo nkuru, abanyamakuru bakoze ibiganiro n'abantu barenga 100 ku bijyanye n'imyitwarire ye mu kazi.

Benshi mu baganirijwe bakemanze ubunyangamugayo bwe, aho umuntu umwe yamushinje kutita na gato ku ngaruka zo kubeshya abandi mu rwego rwo gushakisha ububasha ku kintu runaka cyangwa kugira icyo ageraho.

Mu gusubiza ibi, Altman yemeye ko ari umuntu ukosa kandi asaba imbabazi abo yahemukiye.

Yagaragaje ko umuco we wo kwirinda amakimbirane watumye agwa mu makosa harimo n'imvururu zikomeye zabaye mu kigo, zimuviramo kwirukanwa muri OpenAI by’igihe gito nyuma aza kugaruka mu 2023.

Altman yagereranyije ihangana rikomeye mu ruganda rw'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano [artificial intelligence] nk'intambara yo kurwanira impeta y'ububasha budasanzwe.

Yagaragaje ko uburyo bwonyine bushoboka ari ugufatanya, ikoranabuhanga rigasangizwa buri wese aho kuba umuntu umwe urigenzura, asaba abantu gutuza bakirinda ibikorwa by'urugomo.

Umuyobozi wa OpenAI, Sam Altman, yavuze ku gitero cyamugabweho asaba imbabazi abo yahemukiye
Umuyobozi wa OpenAI, Sam Altman, yavuze ku gitero cyamugabweho asaba imbabazi abo yahemukiye