Uko ikoranabuhanga rikomeje guhindura ishusho y’Imurikagurisha Mpuzamahanga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 Kanama 2018 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Imyaka 21 irashize mu Rwanda hatangiye Imurikagurisha Mpuzamahanga ngarukamwaka benshi bazi nka Expo Rwanda. Kuva ryatangira hari byinshi byagiye bikorwa byagize uruhare runini mu gutuma umubare w’Abanyarwanda n’abanyamahanga baryitabira wiyongera.

Umubare w’abamurika wavuye ku bantu 80 mu 1997 ugera kuri 400 mu 2018, ni mu gihe abasura expo bo bavuye kuri 430 ku munsi mu 1998 bagera ku bihumbi 17 mu 2017 ndetse n’ibihumbi 25 na 30 mu mpera z’icyumweru.

Uko kwiyongera kwagizwemo uruhare n’amavugurura yakozwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rufatanya na leta gutegura Expo, aho mu byashyizwemo imbaraga harimo n’umutekano binyuze mu gushyira camera mu mpande zose.

Bitandukanye n’indi myaka yashize, uyu mwaka PSF yazanye uburyo butari bumenyerewe mu kwinjira aho abantu basigaye bakoresha amakarita azwi nka Tap&Go yari asanzwe amenyerewe mu modoka zitwara abagenzi.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri PSF, Eric Kabera, yavuze ko batangije ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere no kurushaho kunoza ubucuruzi n’ishoramari.

Ati “Ikarita ya Tap&Go yageze ku ntego zayo ndetse ubu buri wese amaze kumenyera kuyikoresha. Iyi karita yarushijeho kunoza uburyo bwo kwinjira muri Expo, abantu ntibagitakaza umwanya bategereje kwinjira.”

Uretse kuba bo ubwabo baritabiriye gukoresha ikoranabuhanga bahereye ku birebana n’umutekano no kwinjira muri Expo, Kabera avuga ko PSF igenda ishishikariza abacuruzi gutunga utumashini twifashishwa mu kwishyura hakoreshejwe amakarita ya Visa na Mastercard.

Ibi byose bikorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu muri gahunda ya Leta yo kugera ku bukungu butarangwamo ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki.

Ati “Twagiriye inama abacuruzi yo guhitamo gucuruza badafashe amafaranga mu ntoki, igihe cyose babona ko bitabangamiye abakiliya. Ikindi Banki Nkuru y’u Rwanda na PSF bamaze igihe basobanurira abantu ibirebana no gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zose zifitanye isano no guhererekanya amafaranga.”

Gutangira gukoresha amakarita ya Tap&Go yasimbuye uburyo bwo kugura amatike yo kwinjira nk’uko byari bimaze kumenyerwa byanakiriwe neza n’abitabira Expo, kuko bibarinda gutakaza umwanya ku murongo bategereje ko umuntu abanza kureba ku itike.

Nyirarukundo Claudine wari wagiye kugura matola muri Expo yagize ati“Ntibikinsaba gutonda umurongo ntegereje kwinjira nk’uko byagendaga mbere. Mbere twamaraga amasaha dutonze umurongo ahabera imurikagurisha ariko hamwe n’ubu buryo bisigaye bitwara amasegonda atatu gusa.”

Ikoreshwa rya Tap&Go ryaje rikurikira camera zicunga umutekano ahabera Expo zatangiye gukoreshwa mu 2014, aho zagize uruhare runini mu gukumira ubujura bwakundaga kurangwamo.

Ku ikubitiro zigitangira gukoreshwa zatamaje abagera kuri 15 bageragezaga kwiba, n’aho abandi bari bafite icyo gitekerezo batangira kugira ubwoba ku buryo muri Expo ya 2018 ibura umunsi umwe ngo irangira, hamaze gufatwa abantu batatu bageragezaga kwiba amavuta yo guteka, telefoni n’inkweto.

PSF ivuga ko batangiranye camera nke ariko intego akaba ari uko buri mwaka bagenda bongera umubare wazo, aho nko mu 2018 zageze kuri 56 zivuye kuri 25 zakoreshejwe mu 2017.

Muri Expo kandi hagenda hagaragaramo ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga rigezweho byaba ibyifashishwa mu guteka, gusukura mu nzu n’ibindi.

Expo yatangiye ku itariki 26 Nyakanga, izasozwa ku wa 15 Kanama 2018. Uyu mwaka ifite undi mwihariko wo kuba imaze ibyumweru bitatu, mu gihe mbere yamaraga bibiri gusa. Kugeza ubu imaze kwinjirwamo n’abasaga ibihumbi 240.

Kubera Tap&Go abantu binjira nta muvundo
Muri Expo ya 2018, PSF yatangije ikoreshwa ry'amakarita asanzwe amenyerewe mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ibintu byagabanyije imirongo n'umubyigano
Abari kumurika nabo bafite amakarita akoranye ikoranabuhanga bakozaho bakemererwa kwinjira
Abitabira Expo bishimira ko aya makarita yabarinze gutakaza umwanya ku murongo bategereje kwerekana amatike
Izi nizo camera zifashishwa muri Expo zituma hatabamo ubujura cyangwa ibindi bikorwa by'urugomo
Mu 2014 nibwo PSF yatangiye gukoresha camera mu gucunga umutekano, icyo gihe zatumye 15 bageragezaga kwiba bafatwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza