Mu igerageza baheruka gukorera i Oxfordshire, ahasanzwe hakorerwa amagerageza n’Urwego rw’u Burayi rushinzwe iby’Isanzure (ESA), babashije gukoresha (manipulate) ukuboko kwa robot maze bacukura itaka rikeya bari bagereranyije nk’aho ari iryo ku Kwezi muri iryo gerageza.
Byagaragaye ko camera zidakenewe cyane mu gukoresha izo robots kubera ugutandukana kw’igihe cyo ku Kwezi n’icyo ku Isi.
Ikoranabuhanga rya ‘satellites’ za ESA byitezwe ko ari ryo rizafasha muri uwo mushinga mu bihe biri imbere.
Uretse kuba ikoreshwa ry’izo robots ryitezweho gutanga amakuru yizewe mu bushakashatsi, binitezwe ko rizafasha abashakashatsi bazajya ku Kwezi mu myaka izaza kuba bafite amakuru ahagije, azababera intangiriro y’ibyo bagiye kuhakora.
Icyakora abo bashakashatsi bavuze ko hakiri ikibazo cyo kutizera neza niba ibyo bari gukorera mu igerageza bikagenda neza, ari nako byagenda neza izo robots zibaye zageze ku Kwezi.
Nubwo iryo koranabuhanga ryakozwe hatekerezwa mbere na mbere ku bushakashatsi bwo ku Kwezi, byitezwe ko rizakoreshwa no mu bushakashatsi kuri Mars. Uyu mubumbe uri mu ihanzwe amaso cyane dore ko hari imishinga itandukanye irimbanyije ngo izafashe kuhatuza abantu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!