Byatangajwe tariki ya 12 ukuboza 2024 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere mu Rwanda.
Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Alex Ntale, yavuze ko abaturage benshi batarumva neza ko bakwiye gucika ku buryo bwo guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Yagize ati “Zimwe mu nzitizi tugifite harimo imyumvire ndetse n’ubumenyi buke mu kuba abaturage bumva ko bakoresha ikoranabuhanga ntibagire ikibazo. Usanga akenshi wenda aho gukoresha uburyo bwo kohereza amafaranga kuri telefoni bwa ‘cashless’, baba bashaka guhererekanya amafaranga mu ntoki.”
Yagaragaje ko mu gihe abikorera bashyira imbaraga mu ishoramari no kwegereza serivisi abaturage, byagabanya icyuho kigaragara mu bijyanye n’ubumenyi.
Muri gahunda y’iterambere ya Guverinoma izamara imyaka itanu, NST2, u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu ngamba zigamije kuzamura ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ku Banyarwanda.
Biteganyijwe ko muri iyi myaka, ubumenyi mu ikoranabuhanga buzazamurwa bukava kuri 53% bukagera ku 100%, hagamijwe gufasha Abanyarwanda bose kugira ubumenyi bukenewe kugira ngo bungukire mu mpinduka n’iterambere bishingiye ku ikoranabuhanga.
Muri urwo rwego kandi hagamijwe gutegura urubyiruko ku isoko ry’umurimo, u Rwanda rwiyemeje ko abantu miliyoni imwe bazigishwa gukora porogaramu za mudasobwa (coding), abandi 500.000 bahabwe ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’ikigo Test Solution gitanga serivisi zo kugenzura ubuziranenge bwa porogaramu za mudasobwa mu Rwanda, Isabelle Bukeyeneza, yagaragaje ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu gukemura icyuho mu myumvire y’abaturage ku ikoranabuhanga.
Ati “Ntabwo turabona abakozi bahagije ariko ibyo dukora ni ibintu bishya. Dufata abana barangije mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, tukabajyana mu ishuri ribahugura, aho tubaha amahugurwa mu gihe runaka kugira ngo babe abakozi.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kunda Esther, yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera mu gukemura ibibazo bikigaragara mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Yagaragaje ko Guverinoma yashyize imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga kandi ko mu myaka itanu iri imbere rizaba ryifashishwa mu gutanga serivisi zinoze no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ikoranabuhanga kigamije kuzamura imikoreshereze yaryo mu ngeri zose z’imirimo no gukora ubukangurambaga ku gukoresha no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, hagamijwe kwihutisha iterambere kuri bose mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!