Aya masezerano yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire na Minisitiri w’Ubukungu bw’Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi wa Jordanie, Eng. Sami Smeirat, i New York, aho bari bitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi buzibanda ku gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu nzego zitandukanye z’ikoranabuhanga, zirimo indangamuntu y’ikoranabuhanga, ubwenge buhangano (AI), uburyo bwo kubika no gucunga amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, umutekano w’ikoranabuhanga, kurinda amakuru bwite, ibikorwaremezo by’itumanaho, uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no guhuza sisitemu zitandukanye.
U Rwanda na Jordanie ni bimwe mu bihugu bimaze gutera intambwe mu gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga, ku buryo abaturage bashobora kuzigeraho batiriwe bajya ku biro by’inzego zibishinzwe.
Muri Jordanie, hakoreshwa Sanad Digital ID, uburyo buhuza abaturage na serivisi zitandukanye za Leta. Bunyuzwaho serivisi zirenga 550 zitangwa n’inzego za Leta n’iz’abikorera zirenga 50.
Mu Rwanda, Irembo rifasha abaturage gusaba no kubona serivisi zitandukanye za Leta kuri murandasi, bitabaye ngombwa ko bajya ku biro by’inzego zibitanga.
Hari kandi gahunda yo guha Abanyarwanda indangamuntu y’ikoranabuhanga, izajya ibafasha kwemeza umwirondoro wabo no kubona serivisi zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu masezerano yasinywe harimo no guteza imbere uburyo bwo gusangira ubunararibonye hagati y’impande zombi, ndetse no gutegura ingendoshuri z’abakozi kugira ngo barebere hamwe uburyo buri gihugu cyateje imbere serivisi z’ikoranabuhanga.
U Rwanda na Jordanie biteze ko ubu bufatanye buzafasha kwihutisha gahunda zo gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga, ku buryo abaturage bazajya bazibona mu buryo bwihuse, bwizewe kandi bworoshye.







Ibitekerezo 0