Iyi ntego ruzayigezwaho n’amashanyarazi ahanini atangiza nk’akomoka ku ngufu za nucléaire, ku ngomero z’amazi, izuba n’ahandi.

By’umwihariko rurakataje mu mishinga y’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba iteganyijwe mu gihugu izagira uruhare muri iyo ntego. Kugira ngo ingo n’ibigo bikomeze kubona amashanyarazi y’izuba, hakenewe n’ishoramari muri batiri zibika amashanyarazi akomoka ku zuba kugira ngo akoreshwe igihe akenewe.

Gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 bizasaba ubushobozi bwo gukora amashanyarazi bugera kuri gigawatt eshanu.

Ugereranyije na megawati 471 Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yatangaje mu Nteko Ishinga Amategeko muri Nyakanga 2026 ko u Rwanda rugezeho, bigaragaza ko u Rwanda rugomba gukuba inshuro 10 amashanyarazi rufite ubu.

Iki cyerekezo gitanga amahirwe mu bucuruzi kuri Ritar International Group, uruganda rukora batiri rwo mu Bushinwa.

Umuyobozi wa Ritar ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika, Christina Liao, yabwiye IGIHE ko uruganda rwabo rumaze imyaka irenga 15 rwohereza batiri mu Rwanda biciye ku bacuruzi baruhagarariye, ariko ko gahunda ngari u Rwanda rufite bayibonamo amahirwe y’ubucuruzi cyane cyane bishingiye ku mubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi.

Ritar ikora bateri zifashishwa mu bice bitandukanye by'Isi

Nyabarongo na Sake, imwe mu mishinga y’u Rwanda mu kubyaza izuba umusaruro

U Rwanda rushaka abashoramari bazubaka urugomero rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu Kiyaga cya Sake, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, ruzaba rufite ubushobozi bwa megawatt 200.

Uwo mushinga uzaba urimo na batiri zibika amashanyarazi angana na 800 MWh ni ukuvuga ashobora gucanira ingo 800.000 mu isaha, ndetse n’ibikorwaremezo bizahuza urugomero n’umuyoboro w’igihugu.

U Rwanda rurimo no gutekereza gushyira imirasire y’izuba ireremba ku Kiyaga cya Nyabarongo II, aho hashobora kubakwa urundi rugomero rwa megawatt 200.

Nsengiyumva yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati “Nyabarongo II izatanga megawatt 43,5 z’amashanyarazi akomoka ku mazi. Kubera ko ari umushinga ugamije ibintu byinshi, ikiyaga kizagera mu gace ka Vunga mu Karere ka Gakenke kizashyirwaho imirasire y’izuba ireremba hejuru y’amazi, izabyara megawatt 200.”

Iyo mishinga yombi yaba ifite ubushobozi bwo gutunganya megawatt 400. Ibyo bingana na hafi 85% by’ubushobozi bw’amashanyarazi bw’igihugu bwa megawati 471 bwatangajwe muri Nyakanga, ikaba amahirwe ataziguye ku nganda zikora ibikoresho bifasha mu guhindura ingufu z’izuba mo amashanyarazi no kuyabika.

Imyaka irenga 15 ya batiri za Ritar mu Rwanda

Liao yavuze ko Ritar imaze imyaka 15 ikorana n’abacuruzi bayihagarariye mu Rwanda, ikahageza batiri za ‘lead-acid’ za volt 12, hamwe na bateri za lithium zifite ubushobozi bwa 5kWh, 10kWh na 15kWh.

Izi sisitemu zibika amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, zikazongera kuyatanga nyuma binyuze mu bikoresho bijyanye n’ibyo urugo rukoresha n’ingano y’amashanyarazi rukeneye.

Urugero, batiri ya 5kWh ishobora gukoreshwa yose yatanga amashanyarazi angana na watts 500 mu gihe cy’amasaha 10.

Abajijwe impamvu Ritar ikorana n’u Rwanda, yavuze ko hakiri abaturage bakeneye amashanyarazi kandi batiri zishobora guhuzwa n’imirasire y’izuba yo mu ngo, ubundi u Rwanda rukagera ku ntego yarwo.

Yagize ati “Bashobora gukoresha izuba bakubaka sisitemu nto itanga amashanyarazi mu ngo zabo.”

Ritar yashinzwe mu 2002, ifite icyicaro i Shenzhen, mu Ntara ya Guangdong, mu Majyepfo y’u Bushinwa. Icyicaro kiri muri Software Industry Base mu Karere ka Nanshan.

Uruganda rwayo rukorera i Hunan, Hengyang Ritar Power Co., Ltd., ruherereye muri Songmu Industrial Park, mu Karere ka Shigu, mu Mujyi wa Hengyang.

Ritar ifite abakozi barenga 6.500, inganda umunani z’ingenzi mu Bushinwa na Vietnam, n’ibigo 11 by’ububiko n’ibikorwa byo kugeza ibicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.

Ritar ifite ubwoko burenga 1.000 bw’ibicuruzwa n’impamyabushobozi burenga 200 z’ibihangano byavumbuwe mu Bushinwa.

Amakuru yatanzwe n’uruganda avuga ko rwashoye miliyoni 150 z’amadolari (arenga miliyari 221 Frw) muri Hengyang Ritar, ku butaka bwa metero kare 266.680, bungana na hegitari hafi 26,7.

Ritar Power yashoye andi miliyoni 120 z’amadolari (arenga miliyari 176 Frw) mu ruganda rwayo rwa Vietnam, rwubatse ku butaka bwa metero kare 110.000, cyangwa hegitari 11. Izo nganda zombi zifite ishoramari ryose rya miliyoni 270 z’amadolari (arenga kuri miliyari 400 Frw) ku butaka bungana na hegitari hafi 37,7.

Ishoramari ryose ryakozwe mu gace k’inganda ka Hengyang riri hagati ya miliyari 3 na miliyari 3,5 z’ama-yuan (arenga miliyari 774 Frw).

Uruganda rwa Hengyang rufite amahangari 12 manini, robots zikiharira umubare munini w’imirimo myinshi y’ingenzi. Ibinyabutabire bya ‘Lead’ bikoreshwa bivanwa mu gice cya Shuikoushan, urugendo rutarenza isaha uvuye i Hengyang.

Ritar uruganda rugezweho rwo mu Bushinwa

Ritar, uruganda rwashinze imizi ku Isi

Ritar itangaza ko batiri zayo zoherejwe ku masoko yo ku isi zifite ubushobozi rusange burenga 120GWh, amashanyarazi ashobora gucanira ingo miliyoni 12 ku munsi.

Mu kiganiro, Liao yavuze ko ubushobozi bw’uruganda bwo gukora buri mwaka ari 80GWh.

Iyo mibare igabanyijwe mu minsi 365 y’umwaka, bivuze ko uruganda rwaba rufite ubushobozi bwo gukora 219MWh ku munsi.

Liao yavuze ko Ritar yinjiza asaga miliyari 1,7 z’amadolari (arenga miliyari 2.506 Frw) buri mwaka , Afurika ikagira hafi 30% by’igurishwa ryayo.

Iyo 30% ibazwe kuri miliyari 1,7 z’amadolari, bingana na miliyoni hafi 510 z’amadolari ku mwaka.

Liao ati “Ducuruza batiri nyinshi mu bihugu bya Afurika nka Afurika y’Epfo, Tanzania, Kenya, Nigeria na Zambia, n’ibindi byinshi.”

Ritar avuga ko ibicuruzwa byayo bigurishwa mu bihugu n’uturere birenga 120. Andi makuru y’uruganda rwa Hengyang agaragaza ko rwohereza batiri mu bihugu bya Afurika birenga 30.

“Uruganda mu Rwanda?”

Liao yavuze ko Ritar ikorera ku masoko ya Afurika biciye ku bacuruzi bayihagarariye, aho kugira inganda zayo kuri uyu mugabane.

Yavuze ko Ritar ishobora gutekereza ku ruganda muri Afurika mu gihe ikomeje gushaka abafatanyabikorwa bashya.

Yagize ati “Wenda turamutse tubonye amahirwe, twakubaka inganda mu bihugu bya Afurika. Nitugira gahunda yo kubaka uruganda, tuzasura u Rwanda.”

U Bushinwa bukomeje kwagura ingufu zikomoka ku zuba ku rugero runini. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Bushinwa cyatangaje ko mu mpera za 2025 ubushobozi bw’imirasire y’izuba yari imaze gushyirwaho bwari hafi ya gigawatt 1.200, bwiyongereyeho 35% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.