Iyi sosiyete yabonye igihembo muri Look In Person [LIP] International Competition cyatangiwe mu nama ya Computer Vision and Pattern Recognition [CVPR] 2020.
CVPR ni imwe mu nama mpuzamahanga zikomeye ku Isi yose mu bijyanye na mudasobwa n’ibindi bikoresho byerekeye ikoranabuhanga. Irushanwa riberamo rya LIP ryabaga ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Abagize akanama nkemurampaka baba baturutse muri za kaminuza zo mu bihugu bitandukanye nka Carnegie Mellon University, Berkeley, National University of Singapore n’izindi nyinshi.
Iri rushanwa rihuriramo ibigo bikomeye mu gukora telefoni zigezweho n’abandi bitabira barimo abanyeshuri b’intyoza mu ikoranabuhanga baba baturutse muri kaminuza zikomeye ku Isi nka Chinese Academy of Sciences, Taiwan Jiaotong University, ETH Zurich n’izindi.
Kuba TECNO Mobile yegukanye igihembo muri iri rushanwa ntabwo ari ibintu byayigwiririye, kuko isanzwe iri mu masosiyete akomeye kandi ahorana udushya mu byo akora bigatuma iza ku isonga muri iki gihe.
Gutwara iki gihembo kuri iyi sosiyete bivuze ikintu gikomeye ndetse ni ubuhamya, bw’imvune no gushyira hamwe byayo mu gukomeza kugira itandukaniro mu byo bakora yaba muri hardware na software.
TECNO, ni izina rimaze kumenyekana muri Afurika no ku Isi yose ku buryo hari aho ushobora kugera wavuga telefoni igendanwa, akaba ariryo rihita riza mu ntekerezo za benshi.
Telefoni za TECNO zikorerwa mu Bushinwa n’uruganda rwa Transsion, runakora izindi zizwi zirimo Itel na Infinix.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!