00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stephan- Eloïse Gras uyobora Digital Africa yagaragaje u Rwanda nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga rya Afurika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 12:51
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2024 no kubaka ubukungu burishingiyeho.

Muri gahunda y’imyaka itanu (2019 – 2024) yihaye, Guverinoma y’u Rwanda izashora miliyari 120 Frw azatangwa n’abafatanyabikorwa batandukanye. Aya arimo miliyari 60 Frw azashorwa mu ishyirwaho no gutangiza imikorere y’ahantu hazahangirwa udushya tw’ikoranabuhanga.

Iki cyerekezo kandi kinajyanye na gahunda z’ikoranabuhanga zishyirwaho mu gukomeza kubaka urwo rwego.

Perezida Kagame afatanyije na mugenzi we Macky Sall wa Sénégal na Emmanuel Macron w’u Bufaransa batangije gahunda ya Digital Africa igamije guteza imbere ikoranabuhanga.

Digital Africa ni gahunda yatangijwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu 2018. Yatangijwe hagamijwe kubaka ubushobozi, gutanga ubufasha mu by’ikoranabuhanga n’inkunga ku mishinga n’ibikorwa bibyara inyungu, koroshya amasoko n’uburyo ngenzuramikorere, byose bigamije gushyigikira ibijyanye no guhanga ibishya muri Afurika.

Mu bikorwa ifite harimo ikigega cya miliyoni 130 z’amayero zatanzwe n’Ikigega cy’u Bufaransa cy’Iterambere (AFD), hagamijwe ko ibigo bihanga ibishya bibasha kubona amikoro bikeneye ngo bitere imbere.

Muri yo harimo miliyoni 55 z’amayero zagenewe gufasha ibigo bigitangira, miliyoni 70 z’amayero zagenewe gushyikigikira ibikorwa birimo kuzamuka na miliyoni 5 z’amayero zigenewe ibigo byagizweho ingaruka na COVID-19.

Umuyobozi wa Digital Africa, Stephan- Eloïse Gras, mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE yashimye intambwe y’u Rwanda mu kwimakaza iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika.

Ati “Urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda ruri kuzamuka neza. Hashize igihe kirekire ibintu bitangiye gukorwa. Mu Rwanda hari kaminuza nziza, hari abampano benshi bari guhugurwa ku bijyanye no guhanga udushya.’’

“Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhanga udushya tw’ikoranabuhanga dufasha abayobozi mu nzego za Leta n’abaturage basanzwe. Biradufasha kuko u Rwanda ni igihugu gikoresha Icyongereza n’Igifaransa biduha uburyo bwo kwinjira mu Gace ka Afurika yo Hagati ndetse na Afurika y’Iburasirazuba.’’

-  Impamvu Digital Africa yahisemo u Rwanda mu kwinjira mu isoko rya Afurika

Stephan- Eloïse Gras yagaragaje ko imishinga myinshi y’ikoranabuhanga itangirizwa mu Rwanda kubera uburyo bwashyize imbara mu kuriteza imbere.

Ati “Ni yo mpamvu natwe, Digital Africa, twahisemo u Rwanda nk’ahantu ho gutangirira urugendo rwo kwagukira muri Afurika kuko ari wo mugabane iyi gahunda yibandaho.’’

Kugeza ubu Digital Africa imaze gutangiza gahunda yo gutanga buruse zigamije gutyaza ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku rubyiruko rwo mu bihugu 12 bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Yakomeje ati “Uyu ni umwe mu mishinga turi kwegereza abanyempano hagamijwe kubahugura. Turi mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye ku bijyanye na politiki z’u Rwanda zishobora kwifashisha mu kubaka ikoranabuhanga rya Afurika.’’

Umuyobozi wa Digital Africa, Stephan- Eloïse Gras, yavuze ko hari ibiganiro bagiranye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo hagamijwe kongerera urubyiruko ubumenyi.

Ati “Tuganira na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo hagamijwe guhanga uburyo buzoroshya gushyiraho politiki zorohereza ishyirwaho ry’amategeko agamije korohereza urwego rwo guhanga udushya muri Afurika gukura no kugera ku rundi rwego.’’

Yasobanuye ko bafitanye imikoranire n’abafatanyabikorwa mu Rwanda ari na byo bituma bishimira kuhaguma.

Yakomeje ati “U Rwanda kuri twe ni ingenzi kuri twe kubera abo dukorana barubarizwamo.’’

Mu kurushaho gushinga imizi mu Rwanda, Digital Africa yanzuye kwinjira mu mikoranire n’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) kikajya gifasha abenjeniyeri bo muri Afurika gutyaza ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bavuye mu bice bitandukanye ku mugabane.

Intego za Digital Africa ni ukugira urubyiruko rufite impano zishobora kurufasha kubyaza umusaruro amahirwe ari mu rwego rw’ikoranabuhanga no gufasha imishinga guhanga imirimo.

Stephan- Eloïse Gras avuga ko mu Rwanda hari abanyempano, abafanyabikorwa n’urubyiruko rwahawe ubumenyi bukwiye ndetse ahereye kuri iyi ntambwe yizeye ko ikoranabuhanga rya Afurika rigiye gushinga imizi.

Yavuze ko usibye abashoramari bo mu Rwanda, n’abo mu bindi bihugu nka Ghana, Tanzanie, Kenya, Sénégal, Maroc, Tunisie na Afurika y’Epfo bakorana na bo.

Digital Africa yatangiye kwiyegereza ibigo bikorera muri Afurika hagamijwe kubifasha kubaka ubushobozi buzafasha umugabane gushinga imizi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Digital Africa, Stephan- Eloïse Gras, yagaragaje ko u Rwanda ari igicumbi cy’ikoranabuhanga ry’Umugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .