Iki ni igisubizo ku cyo Umuyobozi Mukuru wa Signal, Meredith Whittaker, yise “inkeke ikomeye ku kubaho kwayo” iterwa na sisitemu z'ibanze zikoresha telefone cyangwa mudasobwa [operating systems] zisigaye zinjizwamo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [agentic AI].
Whittaker yavuze ko mu guha izo porogaramu z'ubwenge buhangano ubushobozi bwo gusoma no gukusanya amakuru agaragara ku birahure by'abakoresha porogaramu runaka [scan], sisitemu za Windows, Android, na macOS/iOS zirimo “guca intege ubushobozi bwa Signal bwo kubungabunga no kurinda ibanga ry’abayikoresha.”
Yagize ati “Ubu, kubera gukomeza guha ubushobozi ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, amakuru yawe y'ibanga arafatwa, akabikwa, kandi agashyirwa mu bubiko bw'amakuru iri koranabuhanga riba rikoresha.”
Yakomeje agira ati “Ibi byose biba biri hanze y'ubushobozi bwa Signal iyo amakuru yamaze gufatwa, kandi bigashyira mu kaga ibanga ry'abantu bose baba bari mu kiganiro.”
Signal yari yaragerageje kugabanya izi ngaruka ibuza ifatwa ry'amafoto rebero kuri porogaramu yayo yo kuri mudasobwa za Windows mu buryo bwikora [by default], ubu igiye kongera amabwiriza nk'ayo muri telefone zikoresha Android na iOS.
Abakoresha uru rubuga bashobora guhagarika ubu buryo mu gihe babishaka, ibyo Whittaker yavuze ko “byakuraho burundu ibyo twizeza abakoresha urubuga rwacu mu kurinda ibanga ryabo.”
Yanemeye ko uyu ari umwanzuro udashyitse kuko hari andi mayeri menshi iri koranabuhanga rishobora gukoresha kugira ngo rigere ku makuru muri porogaramu runaka.




Ibitekerezo 0