Serivisi ya mbere yashyizweho ku ikoranabuhanga ni iyo kwemeza impapuro za Leta zivuye mu mahanga kugira ngo zikoreshwe mu Rwanda.
Abazajya bashaka iki cyangombwa bazajya babanza kwaka icyemezo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gihugu cyabo, cyane cyane ku byangombwa bituruka mu bihugu bitari mu masezerano ya Apostille.
Amasezerano ya ‘Apostille’ yorohereza abantu kubona no gukoresha inyandiko zemewe n’amategeko mu bihugu byose byayashyizeho umukono. U Rwanda rwayashyizeho umukono mu mpera za 2023.
Ku byangombwa biturutse mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ya Apostille, abasaba iyi serivisi bazajya babanza kwaka icyemezo cya Apostille mu nzego zibishinzwe mu bihugu byabo.
Indi serivisi ni iyo guhabwa icyangombwa kiguhesha ububasha bwo guhagararira undi muntu.
By’umwihariko iyi serivisi ikaba yarashyizwe ku ikoranabuhanga kugira ngo uburyo bwo kwemeza impapuro z’ububasha bwo guhagararira abandi burusheho koroha cyane mu bijyanye no guhererekanya imitungo.
Irembo igaragaza ko iyi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwayo rwo kurushaho kunoza serivisi no korohereza abakiliya bayo.
Mbere abakeneraga izi serivisi bagorwaga no kuzibona, bigatwara igihe kinini akenshi bikanasaba ko bagera ku byicaro by’inzego zinyuranye.
Ibi kandi bigaragaza intambwe igenda iterwa na Irembo ku gushyigikira gahunda y’imiyoborere myiza hifashishijwe ikoranabuhanga, ihuza n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.
Uburyo bwo kubona izi serivisi nshya
Guhitamo Serivisi: Mu cyiciro cya Serivisi ziboneka binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, usabwa guhitamo iyo ukeneye [urugero: Kwemeza impapuro za Leta zivuye mu mahanga zizakoreshwa mu Rwanda cyangwa Kwemeza ububasha bwo guhagararira undi muntu mu bijyanye n’ihererekanya ry’imitungo].
Kuzuza no kohereza ifishi: Aha wuzuza ifishi yabugenewe ukanatanga amakuru yose asabwa hanyuma ukohereza ubusabe bwawe.
Certificat y’ikoranabuhanga: Nyuma uhabwa ‘E-certificate’, icyemezo gitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi bituma woroherwa cyane no kukibika kikaba cyanabonekera igihe icyo ari cyo cyose gikenewe n’inzego zibifitiye ububasha.
Ikindi ni uko ushobora gukurikirana aho icyemezo cyawe kigeze wifashishije uru rubuga rwa IremboGov nk’uko bisanzwe.
IremboGov ikomeje kuba ku isonga mu gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubu bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ni intambwe ikomeye mu rwego rwo kurushaho gutanga izi serivisi mu buryo bwiza kandi bworoshye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!