OpenAI yahise iha inshingano Mira Murati wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga, ko ariwe ugomba kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo mu gihe hagishakishwa umusimbura uhoraho.

Inama y’Ubutegetsi ya OpenAI yavuze ko nta cyizere yari igifitiye Altman nyuma y’uko bigaragaye atagiye arangwa n’ukuri inshuro nyinshi, ibintu byashyiraga ihurizo ku mikorere ye.

Abantu benshi batunguwe n’uko Altman yirukanywe ku buryo nka Eric Schmidt wahoze ayobora Google yamwise intwari, akavuga ko yayoboye ikigo cyahinduye imiterere y’Ikoranabuhanga ku Isi.

OpenAI yatangiye mu 2015. Ni yo yakoze ChatGPT izwiho gusubiza ibibazo by’abayikoresha ikoresheje ubwenge bw’ubukorano.

Sam Altman wayoboraga OpenAI yakoze ChatGPT yirukanwe mu buryo bwatunguye benshi
Sam Altman wayoboraga OpenAI yakoze ChatGPT yirukanwe mu buryo bwatunguye benshi