Ni amasezerano yo kugura serivisi zirimo iz’ububiko bw’ikoranabuhanga n’izindi za mudasobwa zifite agaciro ka miliyari 38$ mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.

OpenAI yatangaje ko izahita itangira gukoresha serivisi za AWS (Amazon Web Services) mu bikorwa byayo byose mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, kandi ko izanakoresha izindi serivisi zitandukanye mu bikorwa byayo mu mwaka wa 2027 na nyuma yaho.

Aya masezerano aje nyuma y’iminsi mike, OpenAI ihinduye uburyo bw’imikorere yayo, aho yanakomorewe kugura serivisi za mudasobwa ku bindi bigo bidasabye kubanza kubona uburenganzira bwa Microsoft.

Amasezerano ya OpenAI na Amazon ni igice cy’umushinga mugari wo kugira ubushobozi budasanzwe bwa mudasobwa butuma porogaramu zayo zikora neza, aho iteganya gushora byibuze miliyari 1.000$ mu myaka 10 iri imbere.

OpenAI inafite gahunda zo kubaka ububiko bw’amakuru ifatanyije n’izindi sosiyete nka Oracle, SoftBank, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, n’izindi.

Iyi sosiyete imaze no kugirana amasezerano n’ibigo bikora ‘chips’ za mudasobwa nka Nvidia, AMD, na Broadcom.

OpenAI na Amazon byinjiye mu bufatanye bufite agaciro ka miliyari 38$
OpenAI na Amazon byinjiye mu bufatanye bufite agaciro ka miliyari 38$