Imbuga nyinshi zitanga serivisi za ‘email’ zigira uburyo bwo kugarura ubutumwa wari wohereje nubwo abantu benshi baba batabizi. Ku bakoresha ‘Gmail’, Outlook, na Mailbird, dore uburyo bashobora gukoresha maze email ntigere k’uwo yari igenewe.
Ku bantu bakoresha Gmail
Ku bakoresha urubuga rwa Gmail, bashobora kugarura ubutumwa bohereje mu gihe igihe bashyizeho ko bugomba gutegereza ngo bugende kitararangira.
Icya mbere ukora ni ukwinjira muri konti yawe ya ‘Gmail’ ukajya ku ruhande rw’ibumoso ahari akamenyetso kameze nk’akazeru gafite amahembe atandatu, ugakandaho, ukareba ahanditse ngo ‘all settings’ cyangwa ‘tous les paramètres’ ku bakoresha ururimi rw’igifaransa.
Wahagera ukareba ahanditse ngo ‘General’ ugakandaho, ukamanuka hasi, ukareba ahanditse ngo ‘undo send’ cyangwa ‘annuler l’envoi’ ugakandaho.
Uhita ubona ahanditse ngo ‘Send cancellation period’ cyangwa ‘Délai d’annulation d’envoi’, ugakora ku kamenyetso gahari kaguhitishamo igihe ubutumwa bwawe bwajya bumara butegereje mbere yo kugenda. Igihe kiri hagati y’amasegonda atanu na 30. Ugahitamo amasegonda wifuza ko bwajya butegereza, ubundi ukamanuka hasi ukemeza ibyo umaze gukora ukanda ahanditse ngo ‘Save Changes’ cyangwa ‘Enregistrer les modifications’.
Kugira ngo urebe ko bishoboka, jya ahandikirwa ‘email’ uyandike, uyohereze nk’ibisanzwe, hasi barahita bakubwira ko ubutumwa bwawe bwagiye ‘message sent’ cyangwa ‘message envoyé’.
Ku ruhande rwaho hari ahanditse ngo ‘undo’ cyangwa ‘annuler’, ukandaho maze ubutumwa bwawe bugahita bugaruka ntibugende.
Uko wahagarika ubutumwa wohereje ku rubuga rwa Outlook
Kugira ngo uhagarike ubutumwa wohereje ukoresheje urubuga rwa Outlook, ukora ibi bikurikira.
Ujya muri konti yawe hejuru iburyo, ukamanuka hasi, ugahitamo ahanditse ngo ‘View all Outlook settings’, bagahita bakuzanira uburyo bwinshi wahitamo. Ugahitamo ahanditse ‘mail’ ku ruhande rw’ibumoso, ubundi ugakanda ahanditse ‘Compose and Reply’ hagati.
Umanuka hasi kugeza ubwo ubonye ahantu handitse ‘Undo send’ ugakandaho, munsi yaho handitse ngo ‘ushobora guhagarika ubutumwa bwawe mu gihe wamaze kubwohereza’. Ugahitamo igihe ushaka ko ubutumwa bwawe buzajya butegereza mbere yo kugenda.
Iyo urangije kubikora, uhita ujya aho bemereza, ukemeza ibyo umaze gukora.
Kugira ngo urebe ko byemeye koko, wandika ‘email’ ukoresheje ubu buryo bwa ‘Outloolk’, ukayohereza. Uhita ubona akamenyetso kakubwira ko ubutumwa bwawe buri kugenda ‘Sending’.
Ukabuhagarika ukanda ahanditse ngo ‘Undo’ kugira ngo ubwo butumwa wohereje buhagarare.
Uko wahagarika ‘email’ wohereje ku rubuga rwa Mailbird
Niba ukoresha urubuga rwa Mailbrid cyangwa uteganya kurukoresha, dore uburyo wahagarika ‘Email’ yawe wamaze kuyohereza.
Winjira muri Konti yawe ya Mailbird, ukareba ahantu hari uturongo dutatu dutambitse ku ruhande rw’ibumoso ugakandaho, ugahitamo ahanditse ngo ‘settings’. Ku ruhande rwaho haza akazu karimo amagambo menshi, ugahitamo ahanditse ngo ‘Composing’.
Umanuka hasi ukareba ahanditse ngo ‘sending’ ugahitamo igihe ubutumwa bwawe buzajya bumara mbere yo kugenda imbere y’ahanditse ngo ‘Undo send period’.
Warangiza ugakora ahari akamenyetso ka ‘X’ hejuru iburyo kugira ngo ufunge ibyo umaze gukora.
Kugira ngo ubigerageze, andika email uyohereze nk’ibisanzwe, hasi urabona ikimenyetso kikwereka ko uri kohereza ubutumwa bwawe ‘sending message’ ku ruhande handitse ngo ‘undo’ uhakande. Ubutumwa bwawe buzahita buhagarara ntibuzigera bugera k’uwo wari ubwoherereje.
Nubwo izi mbuga zose zigira uburyo bwo guhagarika ubutumwa bwa ‘email’ bwoherejwe, hari izitabugira nka ‘Yahoo Mail’, n’izindi. Ni byiza rero ko ubanza kwitonda, ukitegereza neza ibyo wanditse mbere yo kohereza.
Kohereza ‘email’ wibeshye akenshi biterwa n’ubwoba umuntu aba afite nk’uko urubuga rwa Make Use Of rubitangaza. Nibikubaho ubutaha uzamenye uko ubihagarika. Gusa mu gihe wohereza ‘email’ z’ingenzi ni byiza kubanza kwitonda nubwo waba ufite uburyo bwo kuzihagarika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!