Mu nama ya Innovative Symposium iri kubera mu Rwanda, ihuza inzobere mu birebana n’ikusanyamakuru n’ibarurishamibare, hagaragajwe ko ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kugera ku makuru yakoreshwa mu gihe ryaba rikoreshejwe uko bikwiye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta, Mutesi Linda Rusagara, yagaragaje ko ibarurishamibare rikwiye gushyirwamo imbaraga ndetse no kwikamaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru kuko ari yo ashingirwaho na za guverinoma mu gufata ibyemezo.
Yagaragaje ko mu gihe Isi yihuta mu ikoraranabuhanga, ibihugu bikwiye kwimakaza ikoreshwa ryaryo mu gukusanya amakuru yifashishwa ndetse no kuyasesengura.
Ati “Twese tuzi ukuri ko imibare umutima wo gufata ibyemezo, gushyiraho politiki runaka no gutanga serivisi mu gihe twabasha guhaza ibyifuzo by’abaturage bacu no gukoresha ubushobozi bwose dufite. Dukwiye kugira ubushobozi bwo kudakusanya amakuru gusa ahubwo tukagira n’ubwo kuyasesengura no kuyakoresha neza.”
Yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo birimo gushyiraho ibigo bibika bikanasesengura amakuru.
Yagaragaje ko Raporo izwi nka Global Cybersecurity Index (GCI) 2024, yarushyize mu bihugu byateye intambwe mu kurinda umutekano w’ikoranabuhanga, igaragaza ko rwitwaye neza mu byiciro bitanu by’ingenzi bishingirwaho mu gukora iri genzura, aho muri rusange rwaje mu bihugu by’intangarugero (Tier 1) rugira amanota ari hejuru ya 95%.
Yashimangiye ko kandi mu ibarura rusange ry’abaturage riheruka u Rwanda rwifashishijwe amakuru atangwa n’ibyogajuru mu kumenya amakuru y’ingo ziri mu Rwanda no kugena uko zizagerwaho mu ibarura rusange.
Hari kandi amakuru arebana n’ihererekanya amafaranga kuri telefoni yifashishwa mu kureba uko Abanyarwanda bahagaze muri urwo rwego kandi bigira ingaruka nziza ku byemezo bifatwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibere (NISR), Murenzi Ivan, yagaragaje ko nubwo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishobora kuba igisubizo, hakiri imbogamizi zishingiye ku bumenyi bwo gusesengura amakuru ahaturuka.
Ati “Ubu turi kuganira ku bijyanye n’amakuru atandukanye tudasanzwe dukoresha, ubundi tumenyereye ubushakashatsi busanzwe cyangwa ibarura rusange ry’abaturage ariko uko ibihe bitera imbere n’ikoranabuhanga ryiyongera hari amakuru menshi nk’ihererekanya ry’amafaranga kuri telefoni, uko abantu batanga amakuru ku mbuga nkoranyambaga usanga ari amakuru ashobora kunganira asanzwe.”
Yashamangiye ko hakenewe gushimangira gahunda zo kubaka ubumenyi kandi NISR yabitangiye, kugera ku makuru, kuyakoresha neza no kuyacunga neza.
Ati “Ni amakuru arimo uruvange rwinshi, kuyanononsora neza, kwitwararika kuyakoresha no kureba uko yahura n’ibindi tumenyereye ni ibyo kwitonderwa. Ikindi ni ukwitwararika ku ikoreshwa ryayo hirindwa ko yakoreshwa mu buryo butari bwo kuko aba ari amakuru y’abantu.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibarurishamibare muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Babatunde Samson Omotosho, yagaragaje ko ikoreshwa ry’amakuru ashingiye ku mibare n’isesengura ryayo rishobora gufasha ibihugu by’Afurika guteza imbere imibehereho myiza y’abaturage.
Ati “Ni igikoresho cy’ingenzi ku Banyafurika, kuko bizafasha uburyo bwo gushingira ku mibare ifatika mu gufata ibyemezo kandi bizazamura iterambere ry’imibereho myiza.”
Yagaragaje ko iyo nama ibaye umwanya mwiza ku bihugu mu gusangira ubunararibonye ku ikoreshwa riboneye ry’amakuru arebana n’ibarurishamibare kandi izatanga umusanzu ukomeye.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibarurishamibare mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Bert Kroese, yagaragaje ko kugira ngo ibihugu bikoreshe amakuru mu gufata ibyemezo, hakenewe ubushishozi mu kuyakusanya kandi akaba yizewe kugira ngo ashingirweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!