Leta yamushinjaga ko yatinzeho iminsi 11 mbere yo gutangaza ko yaguze imigabane ingana na 5% muri Twitter.
Kubera kubigira ibanga, byatumye abasha kugura indi migabane ifite agaciro k’arenga miliyoni 500$ ku giciro cyo hasi cyane mbere y'uko atangaza ko yari amaze kwegukana imigabane ingana na 9,2% muri Twitter.
Leta yavuze ko uku gutinda kwatumye yizigamira miliyoni 150$ mu buryo buhombya abandi bashoramari.
Kugira ngo iki kibazo gikemuke, ikigega gicungwa mu izina rya Musk kizishyura amande angana na miliyoni 1,5$.
Gusa ariko, imwe mu ngingo z'aya masezerano, ivuga ko adasabwa kwemera ko yarenze ku mategeko, kandi ko azemererwa kugumana za miliyoni 150$ bivugwa ko yizigamiye.
Uku kumvikana kugomba kubanza kwemezwa n'umucamanza , kuzashyira iherezo ku rubanza rumaze imyaka isaga irindwi hagati ya Musk n'ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura isoko ry'imari n'imigabane, kuko rwatangiye muri Nzeri 2018.






Ibitekerezo 0