Ni gahunda kandi izanajyana no kugabanya ikoreshwa ry’impapuro mu nzego za leta,ahubwo serivise zigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu nama yahuje kuri uyu wa Kane abafatanyabikorwa batandukanye mu mu rwego rw’ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko leta yifuza ko ubukungu bw’igihugu bugenda bwinjira mu ikoranabuhanga mu bice byose by’igihugu.
Minisitri Nsengimana avuga ko mu birebana na serivise zitangwa na leta mu mwaka wa 2018 ibijyanye no guhererekanya no kwishyurana amafaranga mu nzego za leta, byakorwa mu buryo bw’ikoranabunga.
Yagize ati"turashaka kugabanya impapuro nyinshi zikoreshwa uyu munsi kugira ngo wishyurwe cyangwa wishyuze ukagomba gutwara impapuro nyinshi cyane,ibyo turagira ngo bigabanuke cyangwa binacike niba bishoboka."
Inama yabaye kuri uyu wa Kane isanzwe iba kabiri mu mwaka,igahuza abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga basuzuma ibimaze kugerwaho muri uru rwego n’ibiteganyijwe.
Bimwe mu bimaze kugerwaho mu rwego rw'Ikoranabuhanga
Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga igaragaza ko kugeza muri uyu mwaka wa 2015,hari byinshi bimaze kugerwaho mu ikoranabuhanga kandi bikaba byaranahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda.
Abanyarwanda batunze telephone zigendanwa bavuye hasi ya 70% bagera hejuru ya 75%. Abakoresha interineti bamaze kugera kuri 37%,hari kandi na miliyoni zigera kuri zirindwi z’abanyarwanda bakoresha zerivise z’imari zifashishije ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana avuga ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu kuba ihuriro ry’ikoranabuhanga(ICT Hub),aho rugamije ko umurongo wa internet wihuta wagera ku baturage bose.Ibi kandi ngo bizaba byarashobotse mu rwego rw’abatanga serivise z’itumanaho.
Muri iyi nama u Rwanda rwagaragazaga ko ruharanira kuba igihugu giteza imbere guhanga ibishya hifashishijwe ikoranabuhanga.
Muri gahunda kandi iherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, u Rwanda rugaragaza ko rwifashishije imishinga y’ikoranabuhanga,rushaka kwinjiza miliyari y’amadorali mu Rwanda kugeza mu mwaka wa 2020.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga inatangaza ko ku bijyanye n’umurongo wa internet ya 4GLT,gahunda yawo ikomeje ikaba imaze kurenga hanze ya Kigali ikagezwa mu yindi mijyi 11 yo mu gihugu.
Przemek praszczalek,umwe mu bakuriye ibikorwa by’ikoranabuhanga mu mushinga w’Abanyamerika ushinzwe iterambere mpuzamahanga,USAID,avuga ko igikenewe mu gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga,ari ukurushaho kuryinjizamo inzego zose zigaragarizwa amahirwe aribonekamo.






Ibitekerezo 0