00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta yashyizeho igabanywa ry’ibiciro ku bazemera gutoza AI ya ‘Muse Spark’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 September 2026 saa 07:20
Yasuwe :

Mu busanzwe, porogaramu nyinshi z’ikoranabuhanga rya AI, zishyiraho uburyo uzikoresha ashobora kwanga ko amakuru ajyanye n’ibyo azikoreraho byifashishwa mu kuzagurira ubushobozi no kurushaho kuzigisha uko zikora.

Ibi ariko si ko bimeze kuri Muse Spark, kuko Meta iri gutanga igabanyirizwa rya 95% ku bemera gusangiza ibyo babaza n’ibisubizo bahabwa [prompts and model outputs] kuri iyi porogaramu, ngo byifashishwe mu guteza imbere iri koranabuhanga ry’iki kigo.

Muse Spark ni ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge buhangano [AI model] ryakozwe na Meta, ryagenewe by’umwihariko gukoreshwa mu gukora porogaramu za mudasobwa [coding] ndetse no gukoresha irindi koranabuhanga rya AI rishinzwe gukora imirimo runaka.

Kugira ngo ukoreshe iri koranabuhanga bisaba kwishyura 4,25$ kuri tokens miliyoni imwe, ariko ku bemera gusangiza amakuru yabo bazajya bishyura 0,20$ gusa.

Meta yagize ibibazo byo kubona amakuru yo gutoza ikoranabuhanga ryayo, aho gahunda yo gukurikirana mudasobwa z’abakozi bayo ngo ayo makuru yifashishwe, yahagaritswe muri Kamena kubera kutavugwaho rumwe.

Aya makuru ni ingenzi cyane kugira ngo izi porogaramu zikore neza kurushaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages