Byinshi kuri Aerion AS3, indege nshya izajya igenda ibirometero 4000 ku isaha

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Werurwe 2021 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora indege rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Aerion rwatangaje ko rwitegura gushyira hanze indege izwi nka ‘Aerion AS3’ izaba ifite umwihariko wo kugendera ku muvuduko uri hejuru cyane.

Ku wa 30 Werurwe, ubwo uru ruganda rwashyiraga hanze imikorere y’iyi ndege rwavuze ko izaba ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 50 ariko ikagendera ku muvuduko wo hejuru.

Mu busanzwe indege ivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Los Angeles ijya muri Tokyo mu Buyapani, igihe ntaho yahagaze ikoresha amasaha ari hagati ya 11 na 13.

Kubera umuvuduko uri hejuru biteganyiwe ko muri uru rugendo Aerion AS3 izajya ikoresha amasaha atatu. Biteganyijwe ko izi ndege zizatangira kujya ku isoko mu myaka 10 iri imbere.

Mu itangazo umuyobozi wa Aerion, Tom Vice yashyize hanze yavuze ko bafite inzozi zo gukora indege zigendera ku muvuduko wo hejuru kugira ngo borohereze abatuye Isi mu ngendo.

Ati “Intego yacu ni ukubaka ahazaza aho abantu bashobora kuva ahantu hamwe bajya ahandi kuri uyu mubumbe wacu mu gihe cy’amasaha atatu, indege zifite umuvuduko uruta uw’ijwi niyo ntangiriro, tugomba gusunika tukarenga ibyo abantu bizera ko ari byo bishoboka.”

Si ubwa mbere Aerion ishyira hanze umushinga wo gukora indege igendera ku muvuduko uruta uw’ijwi ibizwi nka ‘Supersonic’ kuko yanamuritse uwo gukora iyitwa AS2 izajya ikoresha amasaha ane kuva New York igera Londres, mu gihe mu busanzwe bifata amasaha ari hagati y’umunani na 12 igihe nta hantu indege ihagaze. Iyi ndege ya Aerion AS2 biteganyijwe ko izajya ku isoko mu 2026.

Uretse ibi Aerion iri mu mushinga wo gukora indege zikoresha amashanyarazi.

Si ubwa mbere ku Isi hakozwe indege zitwara abagenzi zigendera ku muvuduko uruta uwijwi kuko mu 1969 hakozwe iyitwa Concorde ndetse muri uyu mwaka inakora urugendo rwayo rwa mbere, gusa mu 2003 yaje gukurwa ku isoko kubera ingaruk yagiraga ku bidukikije kandi kuyikoresha bikaba byarasaba amafaranga menshi.

Iyi ndege ya Aerion AS3 izaba igendera ku muvuduko wo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .