Yinjiye mu rutonde rw’abandi baherwe babiri barimo Jeff Bezos washinze Amazon na Bill Gates ufite sosiyete ya Microsoft nkuko byatangajwe kuri Bloomberg Billionaires Index igenzura ubutunzi bw’abaherwe bakomeye ku isi.
Kuri ubu Zuckerberg w’imyaka 36 niwe muyobozi wa Facebook akaba ari nawe munyamigabane mukuru.
Ubwiyongere bw’umutungo wa Zuckerberg bwaturutse ku kuba imigabane y’icyo kigo ku isoko ry’imari n’imigabane yariyongereye agaciro ho 6.5 % kuwa Kane nyuma y’umunsi urwo rubuga rutangije Reels kuri Instagram, uburyo bworohereza abayikoresha gufata amashusho mato bakayahuza n’indirimbo.
Hari abavuga ko ari uburyo bwakoreshwaga n’urubuga rw’Abashinwa rwa TikTok ubu rutorohewe muri Amerika kubera nyirantarengwa rwahawe yo kuba rwavuye muri icyo gihugu.
Perezida Donald Trump yatanze iminsi 45 yo kuba TikTok yabonye uyigura muri Amerika cyangwa igafunga.
Zuckerberg yabiboneyemo amahirwe, ahita atangiza bimwe mu byo TikTok yakuruzaga abayikurikira.
Facebook kandi yari iherutse gutangaza ko ubu imbuga zayo zirimo WhatsApp na Instagram zikoreshwa n’abagera kuri miliyari eshatu hirya no hino ku isi. Ubwo bwiyongere bw’abazikoresha bufite aho buhuriye n’amezi abantu bamaze bari mu ngo kubera coronavirus kuko internet n’imbuga nkoranyambaga aribyo byari bisigaye bihuza abantu.
Muri uyu mwaka, imigabane ya Facebook yiyongereyeho 30 %, ku buryo mu bukungu bwa Zuckerberg hiyongereyeho miliyari 22 z’amadolari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!