{Ikigo cy’ubumenyingiro cya IPRC Karongi giherereye mu Burengerazuba, cyakoze uburyo umuntu afunga umuryango w’igipangu cyangwa urugi rw’inzu nini, ibintu byose byaka bikazima, umuriro ukikupa bikabasha kurinda ibyajyaga byangirika mu gihe umuriro wabaga wabuze wagaruka ukaba watwika ibintu, binarinda abagenda basize amatara yaka kugumya kwaka no gupfa ubusa k’umuriro.}
Iri koranabuhanga ryakozwe n’abanyeshuri ubwabo, aho babasha gushyira uburyo bahuza insinga z’amashanyarazi n’uburyo bakoresha mu rugi bakoresheje insinga birimo ubuhanga mu by’ikoresha ry’umuriro w’amashanyarazi.
Nyampinga Goody Sandrine, umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 mu by’ikoreshwa ry’amashanyarazi, agira ati: “Ubu buryo bufasha mu kuzimya umuriro wose wo munzu, kumwe umuntu aba agiye ku kazi yihuta n’iyo asize acometse ibintu cyangwa acanye amatara, bigufasha kwirinda no gukoresha umuriro ukwiye.ˮ
Ubu buryo ngo ubukeneye, ishuri rya IPRC Kibuye ribumukorera ku muryango w’urugi umwe w’inyuma, bityo bawufunga ukaba ujimije n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi biri mu nzu byose, mu gihe wongeye kuwufungura bisubira kwaka umuntu akaba yabyatsa.
Iri koranabuhanga bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko ari ryiza kuko usanga hari aho umuriro upfa ubusa, hakaba hakiri n’ikibazo mu kuwukwirakwiza mu ngo zose zo mu Rwanda kuko usanga hamwe uba wabuze mu gihe abandi baba bacaniwe.
Igiciro cyo gukora ubu buryo, ishyuri ryigisha iby’ubumenyingiro ryahoze ari ETO Kibuye kuri ubu rikaba ryariswe IPRC Karongi, ritangaza ko ribukorera ku giciro gito ku mafaranga ibihumbi 50frws ku rugi rumwe gusa, bityo umuntu akabasha kurinda ko hari ibikoreshao byakwangizwa n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe wari wabuze ukongera ukaza, cyangwa mu gihe byasizwe bicanye, kuko gufunga urugi rumwe rw’inzu bihita bifasha kurinda umutekano wayo wose, umuntu azimije umuriro w’amashanyarazi ku nzu yose bikorewe muri serire y’urugi.
Ibi babyize mu isomo ry’ibyerekeye amashanyarazi (Electricity)mu isomo ryo gushyira mu bikorwa iby’ikorwa n’ikoresha ry’umuriro w’amashanyarazi nk’uko mwarimu wabo, Niyonzima Denis, yabisobanuriye IGIHE, anavuga ko hakiri byinshi bari kugenda bateza imbere mu kwigisha ubumenyingiro, bizafasha Abanyarwanda n’abaturarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi.


Ibitekerezo 0