Ubu buzima bw’ikoranabuhanga twamaze kubumenyera, ariko uratungurwa cyane Samsung nikubwira ko ntacyo turabona!
Iki kigo cy’ikoranabuhanga cy’abanya-Koreya, mu 2019 cyakoze ubushakashatsi ku buryo ikoranabuhanga rizaba ryifashe mu myaka 50 iri imbere, ni ukuvuga mu 2069.
Ni ubushakashatsi bwagaragaje ishusho y’ikoranabuhanga mu nzego nyinshi, ariko uyu munsi reka twibande gusa ku bijyanye n’ibiribwa Isi izaba ikeneye icyo gihe.
Icyo gihe Isi izaba ituwe n’abasaga miliyari icumi, aho kimwe cya kane cyabo kizaba gituye muri Afurika.
Ubushakashatsi bwa Samsung bwiswe ‘The Future In Focus’ bugaragaza ko kubera ubwiyongere bw’abaturage, ubuke bw’ubutaka ndetse n’umutungo kamere ugenda ukendera udasize n’imihindagurikire y’ibihe ikomeje kuyogoza isi, kwizera ko uburyo abantu tubonamo ibiribwa kuri ubu buzakomeza gutya mu myaka 50 iri imbere byaba ari ukwibeshya.
Ubushakashatsi bugaragaza ko hari byinshi bitaribwa kuri ubu bizaba byaratangiye kuribwa cyane cyane nk’udusimba n’ibiguruka birimo ibiharara, inzige n’izindi nyamaswa zifatwa nk’izitaragenewe kuribwa, bizaba ari ibiryo bigezweho icyo gihe.
Hagaragazwa ko iterambere rizaba ryariyongereye mu bijyanye n’inganda ku buryo uburozi n’ibindi bishobora kubangamira ubuzima bw’abantu biboneka muri izo nyamaswa cyangwa udusimba, bizajya bibanza kuvanwamo hanyuma bigashyirwa ku masoko.
Ni ukuvuga ko hazaba hari inganda zishinzwe kubanza gufata bya bintu birimo uburozi nk’inyamaswa zitaribwa cyangwa ibimera bisanzwe byica kuko birimo uburozi, zikabivanamo ubundi bakabikora ibyo kurya bya buri munsi.
Bavuga ko umuntu atazatangazwa no kuba yajya mu ihahiro agasangamo ifu y’igikoma cyangwa y’ubugari ikozwe mu nzige, ibimonyo n’ibindi, cyangwa se akabona inyama zikozwe mu bindi bintu bitari amatungo ariko zifite intungamubiri nk’iz’inyama zisanzwe.
Ibyo bishingira ku buryo korora amatungo nk’inka bitwara umwanya munini waba uw’aho kuzororera n’igihe bitwara ngo ziboneke ku buryo kwizera ko abakeneye inyama bose bazahazwa n’iziva ku matungo icyo gihe, byaba ari ukwibeshya.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hazaba haraje ikoranabuhanga ryihariye ari naryo rizaranga iki kinyejana mu bijyanye n’imitunganyirize y’ibyo kurya mu ngo z’abantu.
Iryo koranabuhanga rizaba rijyanye n’imashini ziguha ibiryo ushaka haba mu ngano no mu ntungamubiri mu buryo bwa 3D, ku buryo nk’uko abantu batunze ‘frigo’ mu ngo zabo, izo mashini nazo zizaba zifitwe na benshi.
Izi mashini abashakashatsi bavuga ko zizaba zifite ubushobozi bwo kuba wazitegeka kuguha nk’inyama irimo calories runaka, irimo ibyubaka umubare bitarenze ingano runaka, ikabikuzanira ako kanya nk’uko ubiyitegetse.
Mu buryo bwumvikana neza, ni imashini zizaba zimeze nka zimwe zifotora impapuro, ku buryo ujya muri mudasobwa ukandika ko wenda ushaka isosi y’ubwoko ubu n’ubu, itarimo umunyu mwinshi n’amavuta make, irimo imboga, ifite intungamubiri runaka, ubundi mu kanya nk’ako guhumbya ugahita ubibona ku isahani yawe.
Ni nako bizajya bigenda ushaka nk’ibinyobwa runaka ku buryo nk’umuntu wagiye kwa muganga bakamutegeka ikigero cy’ibiribwa agomba gufata, tuvuge nk’urwaye ‘diabetes’ bategetse kurya umunyu n’isukari biri ku rugero, cyangwa use ushaka kwita ku mubiri we agabanya ibilo bakamutegeka indyo runaka adashobora kurenza, byose iyo mashini izaba ifite ubushobozi bwo kubimufashamo nta kwibeshya.
Nk’abakunda korora amatungo yo mu rugo nk’imbwa, bazi ko zigira ibyo zikunda kandi bigora kubiteka. Izo mashini nizimara kuboneka hirya no hino ku Isi mu myaka ya 2060, ubuzima buzaba bworoshye kuri benshi.
Abashakashatsi bavuga ko icyo gihe ikoranabuhanga rizaba rigeze ku rwego hakozwe utumashini buri wese atunze mu rugo rwe, tugenzura uko umubiri we uhagaze buri munsi n’icyo akeneye kurya uwo munsi bitewe n’ibibazo umubiri ufite.
Tuvuge niba umubiri wawe ukeneye ibirimo Vitamin B, cyangwa se A, niba se ukeneye ibitera imbaraga uwo munsi, ako kamashini kazajya gahita kabyerekana ubundi wegere ya mashini igukorera ibiryo bijyanye n’ibyo umubiri wawe ushaka.
Utwo tumashini tuzajya dushyirwamo amakuru y’ubuzima bwawe yose ku buryo tuba tuzi indwara urwaye n’ibiribwa ukeneye kurya ngo zigabanye ubukana, ubwoko bw’ibyo kurya usanzwe ukunda, indwara zihererakanywa mu muryango ushobora guhura nazo n’ibiribwa byazigabanya n’ibindi.
Samsung igaragaza ko ubuzima bujyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa ku Isi bizaba byarahindutse cyane mu 2069, ku buryo byinshi tubona cyangwa turya ubu bizaba byarabaye ukundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!