Muri Gicurasi no muri Kamena uyu mwaka, amakuru avuga ko ubwo izi porogaramu zageragezwaga zishakiye urubuga rw’amakuru rwo mu rurimi rw’Ikidage [wiki] zirarwigarurira, kugira ngo zijye zirukoresha rwihishwa mu guhererekanya amakuru zitarabutswe n’uburyo bw’umutekano bwashyizweho ngo bugenzure imigirire yazo.
Nyuma yaho muri Nyakanga, mu gihe cy’igeragezwa ry’umutekano w’ikoranabuhanga, itsinda ry’izi porogaramu ryaracitse maze ryinjira mu mashini zibika amakuru za Hugging Face mu buryo butemewe, zibasha kubona uburenganzira bwo kwinjira mu mikorere y’inzego z’ubuyobozi imbere mu kigo cya OpenAI.
Nyuma OpenAI yahaye akazi abashakashatsi bigenga ngo bakore iperereza kuri uku kwinjirirwa kwa Hugging Face, nubwo igenzura ryakozwe ryari rifite inzitizi zikomeye.
Abagenzuzi batatu gusa ni bo bemerewe kumara iminsi itandatu mu biro by’iki kigo, kandi bemerewe gusa kureba ibyabaye kugeza tariki ya 13 Nyakanga 2026, kandi uku kwinjirirwa kwa OpenAI kwakomeje kubaho na nyuma ya tariki ya 13 Nyakanga kandi ntikwigeze gukorerwa iperereza ryigenga.
Ibi byiswe ukudakorera mu mucyo na benshi, kuko ibigo bidashyira ahagaragara imikorere yabyo muri iki cyiciro.
Ibi kandi byazamuye impungenge mu nzobere mu by’umutekano, aho zagaragaje ko kureka ibigo bigakora porogaramu, bikagena uko zigenzurwa, bikanishyiriraho amategeko azigenda bizazanira akaga Isi, ndetse ko bimeze nko kureka umunyeshuri akikorera isuzumabumenyi ndetse akaniha amanota.
Magingo aya, nta mategeko ahari asaba ibigo by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kwemera igenzura ryigenga rikorwa na leta, nk’uko bikorwa mu iperereza ku mpanuka z’indege cyangwa mu zindi nzego.
Icyakora, abashingamategeko ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu bari kugaragaza impungenge zikomeye ku nzitizi z’iri genzura zishyirwaho n’ibigo ubwabyo, aho kuri ubu batangiye gutegura imishinga y’amategeko mashya kugira ngo babashe kugenzura izi porogaramu z’ikoranabuhanga zikoresha zitagenzuwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!