Ibyishimo bya Ambasaderi wa EU ku munsi wa mbere akoresheje telefoni ikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 20 Ugushyingo 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, Nicola Bellomo, yasazwe n’ibyishimo ubwo yakoreshaga telefoni yakorewe mu Rwanda n’uruganda rwa Mara Phone.

Ni nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda usuye uruganda rukorera telefoni i Masoro mu Karere ka Gasabo rwa ‘Mara Phone’.

Yabitangaje yifashishije ubutumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter buherekejwe n’ifoto afite telefoni ku gutwi agaragaza akanyamuneza.

Yabuherekesheje amagambo agira ati “Abagize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi baba mu Rwanda basuye Mara Phone, uruganda rwa mbere rukora telefoni ku mugabane [wa Afurika].”

Yakomeje agira ati “Kuvuga ni ugutaruka nishimiye kuba natangiye gukoresha telefoni yakorewe mu Rwanda.”

Uru ruganda rukora ubwoko bubiri bwa Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Mara Z ikoresha internet nke kandi yihuta ugereranyije na telefoni zisanzwe, ku buryo niba ari ibintu ushaka gushyira kuri internet (upload) byihuta kuri megabits 150 ku isegonda naho kubikuraho (download) bikaba megabits 300 ku isegonda, bitewe n’uko iyi telefoni ikoresha umuyoboro wa internet wa 4.5 G. Inakoranye Android One.

Ifite camera y’imbere n’iy’inyuma buri imwe ifite megapixels 13, batiri ifite ubushobozi bwa 3075 mAh; ubushobozi bwo kumenya igikumwe cya nyirayo n’ikirahuri gikomeye kandi kibona neza cyo mu bwoko bwa Gorilla Glass gikorwa n’uruganda rwa Corning Inc rwo muri Amerika.

Mara X nayo ifite batiri irambana umuriro ya 3500 mAh, camera y’imbere ifite megapixels eshanu n’iy’inyuma ya megapixels 13; ububiko bwa 16 GB na RAM ya 1GB.

Yo niba ushaka gushyira ibintu kuri internet bishobora kwihuta kuri megabits 50 ku isegonda, naho kubikuraho bikihuta kuri megabits 150 ku isegonda. Ifite nayo ikirahuri cya Corning Gorilla Glass n’ubushobozi bwo gukoresha igikumwe mu kuyifunga cyangwa kuyifungura. Yo ikoresha Android Go ituma yorohera abayikoresha mu bijyanye n’ibyo itwara.

Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda ni umwe muri ba Ambasaderi 10 bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Mutarama 2018.

Nyuma yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zimwemerera guhagararira EU mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko ikimuzanye ari ugukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na EU, bikanakomereza ku mugabane wa Afurika.

Ubwo yizihizaga umunsi wahariwe Ubumwe bw’u Burayi (Europe Day), muri Gicurasi 2018 nabwo yijeje u Rwanda ubufatanye mu kwiteza imbere no kwishakamo ibisubizo hagamijwe ko narwo rugira ubushobozi rugahagarika kubeshwaho n’inkunga z’amahanga.

Uruganda rwa Mara Phone ni urwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones rwafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Ukwakira 2019. Nyuma rwaguriye ibikorwa mu bindi bihugu birimo Afurika y’Epfo.

Ambasaderi Nicola Bellomo yatangaje ko yishimiye gukoresha telefone yakorewe mu Rwanda
Abagize umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi basuye Mara Phone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .