iGiTREE izajya ihuza abagifite amakuru ku miryango yabo, abatayazi bafashwe binyuze mu guhuza uturemangingo ndangasano, ADN nabwo bikozwe mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Ikibazo cy’ababuranye n’ababo muri Jenoside yakorewe Ababatutsi ni kimwe mu bigihangayikishije bamwe mu banyarwanda aho nyuma y’imyaka 29 hari abana batazi abo bakomokaho, wenda bashobora no kuba bakiriho.

Bamwe batoraguwe mu mirambo, abandi bavuka ku babyeyi babo bafashwe ku ngufu n’interahamwe, abandi baraburana, ku buryo uretse kurangisha binyuze ku mbuga zitandukanye no mu bitangazamakuru, nta buryo bundi bwafasha gukemura iki kibazo buhari.

Ibyo byiyongera ku kibazo cy’ubuhunzi gikomeje gufata indi ntera mu bihugu bitandukanye bitewe n’amakimbirane intambara n’ibindi bituma bamwe bava mu byabo ku buryo nka Loni ibarura abarenga miliyoni 21.3 z’impunzi, abarenga kimwe cya kabiri cyabo bari munsi y’imyaka 18.

Muhizi ati “Tuzahuza ababuranye haba muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga mu gihugu ndetse n’abandi bashobora kuba baraburanye n’ababo mu buryo runaka. Turateganya kwagura kuko dushaka gukoresha ikoranabuhanga mu guhuza ibihumbi by’ababuranye.”

Bikora bite?

Iyi porogaramu Muhizi amaze imyaka irindwi yubaka, ikozwe ku buryo umuntu uyimenye ayijyaho, nk’uko umuntu afungura urubuga runaka hanyuma agafunguza konti kuri yo akubaka ikintu kimeze nk’igiti gifite amashami nk’uburyo bw’igisekuru.

Uragenda ukandika amazina yawe aho uherereye, aho uvuka n’abo wibuka muvukana, ababyeyi bawe niba ubibuka cyangwa ahandi mufitanye isano ya hafi cyangwa n’iyakure, waba ntayo ufite ugatanga amakuru akwerekeyeho gusa.

Iyo wujujemo amakuru n’undi akaza agashyiramo aye, ya porogaramu ya Algorithm irayanononsora mu gihe ibonye ihuriro igatangira gushaka uko abo bantu bahuzwa.

Iyo imaze kubona ihuriro ry’amakuru yashyizwe muri iyo porogaramu, ikoresheje ubwenge bw’ubukorano yahawe, ihita ijya kuganiriza buri umwe kuri konti ye bwite ikamubaza niba uwo bahuje amakuru yaba amuzi. Ibyo kandi ibikora ntawe ufite nimero yundi.

Kuri Muhizi ngo ni n’uburyo bwiza bwo kubika ibiseruru mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo n’uzavuka nyuma y’igihe runaka azasanga icye cyarubatswe, na we agakomerezaho, ibifasha mu kurinda ko abantu bashakana kandi bafitanye n’isano.

Ati “Ikindi usanga n’uburyo bw’ibisekuru umuntu aba azi umurongo umwe, ari wo se umubyara sekuru, sekuruza, noneho ugasanga nk’abavukana n’uwo sekuruza atabazi. Ubu buryo bwacu buzabikemura.”

Agashya k’iyi porogaramu, umuntu anashobora kubaka igisekuru cye bijyanye n’amakuru afite n’undi akabikora bataziranye, nyuma sisiteme yabona ko hari amakuru bahuza igatangira kubikurikirana, iganiriza umwe mu gikari ari naho ihera ibahuza.

Muhizi agasaba ko buri wese winjiye kuri iyo porogaramu ko yajya agerageza gushyira amazina yose azi kuri konti ye kuko bitanga amahirwe ku bari gushaka ababo iyo habonetsemo izina rimwe umuntu ahuje n’undi, biba intandaro yo guhuza imiryango yaburanye.

Ati “Ntabwo abantu bose bapfuye, ntabwo imiryango yose yazimye, hari abakiriho nubwo bataziranye. Urumva niba uzi abantu 100, njye nkaba nzi 70 n’abandi gutyo, urumva umubare w’abantu sisiteme izaba ifite? Turashaka guhuza abantu kandi twabiteguye neza bizatanga umusaruro.”

Guhuza abantu hifashishijwe ADN

Uretse ubwo buryo bwo kubaka ibisekuru bufasha abashobora kuba hari amakuru bafite ku miryango yabo hari n’abandi bavutse bisanga ahatari iwabo nk’abo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bakiri bato cyangwa abandi batoraguwe mu bice bitandukanye, ariko ugasanga nta muntu n’umwe w’aho akomoka azi.

Aba nabo ngo Muhizi yabatekerejeho binyuze mu buryo bwo gukusanya uturemangingo ndangasano, ADN tugashyirwa hamwe noneho ya porogaramu yo ikazajya imenya aho ba nyiratwo bahuriye.

Kuri ubu igice cya mbere cyo guhuza abantu hifashishijwe ibisekuru cyararangiye. Ubu buri umwe waburanye n’uwe ashobora kuyifashisha cyane ko yamaze kugezwa kuri ‘Play Store’.

Ni mu gihe guhuza abantu hifashishijwe ikoranabuhanga ry’isanomuzi ADN, bizatangirana n’Ukwakira kwa 2023 aho ngo bari kubanza bubaka buri kimwe kizakenerwa kugira ngo iryo koranabuhanga rishoboke.

Muhizi ati “Ni umushinga munini, turi gutegura uburyo tuzakoramo n’uko bizajya bigenda. Porogaramu ubwayo yararangiye turi mu myiteguro ya nyuma yo kujya ku isoko.”

Muhizi yavukiye muri Uganda, Se ni Umunyarwanda mu gihe Nyina ari Umurundi w’Umunyatanzaniya we n’umuryango we bagarutse mu Rwanda mu 1994. Yize Camp Kigali, Alliance High n’i Nyamata, yiga mu yahoze ari KIST akomereza muri Uganda.

Uyu musore wize ibijyanye n’ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-Chimie) mu mashuri yisumbuye muri Kaminuza akiga ibijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa ngo amasomo yize niyo yatumye agira igitekerezo cyo kugira uruhare mu guhuza abantu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Byanatewe n’uko afite umuryango mugari akaba azimo mbarwa, yiyemeza gushaka uko yabamenya.

Yabanje gushaka amakuru yabo mu buryo bwo kwandika amazina ariko abona ko bitazashoboka nyuma “aza gutekereza ko yabikora yifashishije ibyo yize, bikanafasha n’abandi byihuse.”

Ku bijyanye n’uko ayo ari amakuru y’ibanga kandi uko ikoranabuhanga riteye imbere ridasigana n’ibitero byaryo, Muhizi avuga ko bari gukorana n’itsinda ry’abazobereye ibijyanye no kurinda amakuru yo ku ikoranabuhanga.

Afite intumbero yo gusakaza izo serivisi henshi mu Isi, akavuga ko uko u Rwanda rwari rumeze mu myaka 29 ishize ari nako mu myaka iri imbere muri Ukraine, Sudan n’ahandi hari kuba intambara ari ko bizaba bimeze bakeneye guhuzwa.

Muhizi Deexon yahanze uburyo bwo guhuza ababuranye hifashishijwe ikoranabuhanga
Muhizi Deexon yahanze uburyo bwo guhuza ababuranye hifashishijwe ikoranabuhanga