Helium ni ingenzi cyane mu gukora utwuma duto cyane tubika amakuru [chips], by'umwihariko mu gukonjesha no gukora ibisaba ubwitonzi, ubuhanga n'ubushishozi bwo hejuru [precision manufacturing].
Qatar itunganya hafi kimwe cya gatatu cya helium yose ikenerwa ku Isi.
Ibibazo by’umutekano muke no gukererwa mu bijyanye n’ubwikorezi biri gutuma ibiciro by’iyi gaze bizamuka cyane bigatuma igorana kuboneka.
Abayobozi b'ibigo by'ikoranabuhanga bavuga ko ibi bibazo bikomeje kudindiza akazi kabo.
Ibigo byinshi biri kugorwa no kubona abandi babigezaho iyi gaz, aho ubu bimwe biri kwerekeza amaso muri Amerika.
Ibikoresho by'ibanze bituruka mu bihugu nka Israel na byo biri kuba bike kubera ubukererwe bukomeye mu bwikorezi.
Inzobere zivuga ko helium nikomeza kubura, inganda zishobora kuzagabanya cyangwa guhagarika burundu gukora utwuma duto tubika amakuru [chips].
Kubera ko chips ari ubwonko bw’ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga tumenyereye, ibi bivuga ko habaho n’igabanyuka rikomeye mu bikoresho byinshi nka telefoni zigezweho, ibikoresho by'amashanyarazi, n’iby’imodoka.






Ibitekerezo 0