00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe muri Android Oreo yashyizwe hanze

Yanditswe na M Moïse
Kuya 22 August 2017 saa 11:58
Yasuwe :

Android O cyangwa Android Oreo ni porogaramu nshya ya android izajya ikora mu bikoresho byose bikoresha ikoranabuhanga rya Android.

Android yakozwe bwa mbere na sosiyete yitwa Android Inc, igurwa na google mu mwaka wa 2005. Yashyizwe ahagaragara mu 2007 ndetse itangira gushyirwa mu bikoresho bigurishwa mu 2008.

Iyi porogaramu yorohereza uyikoresha kuba yakora buri kimwe ku buryo bworoshye, imufasha kandi gutunga buri porogaramu ashaka muri telefone ye yifashishije Google Play store (ububiko bw’ama porogaramu ya Android).

Uretse kuba iyi porogaramu ikoreshwa muri telefone na tablets, ubu hari izikoreshwa muri televiziyo, mu modoka no mu masaha yambarwa.

Uko ikoranabuhanga ritera imber e, ni nako iyi porogaramu igenda ivugururwa kugira ngo ijyane na ryo. Ni muri urwo rwego Android Oreo yakozwe kugira ngo ijyane n’ikoranabuhanga ririho uyu munsi.

Ibishya biri muri Android O

Kureba amashusho unakora ibindi: Ubundi ntibisanzwe ko wabasha kureba amashusho(video) unakoresha indi porogaramu gusa ubu buryo buzajya bugufasha kubigeraho. Niba wari urimo ureba amashusho kuri Youtube cyangwa muri telefone yawe ukakira ubutumwa bugufi, ntabwo uzongera guhagarika amashusho warebaga kugira ngo usome cyangwa usubize ubwo butumwa. Hamwe na Android Oreo, uzajya ugabanya ubunini bwa video warebaga ubundi usome ubutumwa kandi na video yawe idahagaze.

’Notification’: Muri iyi android nshya, uzajya ubasha guhitamo porogaramu iguha ubutumwa mu gihe hari igihindutse kuriyo, niba wajyaga ubangamirwa na notifications z’amaporogaramu nka Facebook cyangwa WhatsApp, muri Android Oreo iki kibazo kizaba ari amateka.

’Smart text selection’: Ubu buryo bwo ni akataraboneka; uburyo wakoreshaga ufata kopi y’amagambo unayashakisha nabyo byorohejwe cyane. Uzajya ukora Selection y’amagambo ihite ikubwira niba iyo ari nimero ya telefone inakubaze niba ushaka kuyoherereza ubutumwa cyangwa kuyihamagara, niba ari aderesi izajya ikubaza niba wifuza kureba ako gace kuri Google map, n’ibindi.

’Auto-Fill’: Amaporogaramu ukunda gukoresha cyane kuri telefone agusaba kwinjiramo(nka Facebook,Twitter,Instagram, etc..), Android O izajya igufasha kuyinjiramo utiriwe wandikamo passwords yawe, icyo uzasabwa gusa ari ukwemeza niba wifuza ko ibika passwords zawe gusa ubundi ibindi bikajya byikora igihe uzagerageza kwinjiramo kuri telefone irimo Android Oreo.

Uburambe n’umutekano: Wifuza batiri ibika umuriro? Android Oreo iguha uburyo bugufasha kurambisha umuriro no kongera umutekano wa telefone yawe. Google Play kandi izatanga ubufasha mu kurinda telefone yawe aho izajya ireba ko nta virusi zinjiye muri telefone ikwereka amaporogaramu yagenzuye ikanakwereka niba hari ibibazo yabonyemo n’uko wabikemura.

Harimo kandi uburyo bufasha amaporogaramu kwihuta inshuro ebyiri ugereranyije n’uko zihutaga mu zindi versions za Android.

Hagabanyijwe porogaramu zikorera mu bwihisho (background services) ndetse hanagabanywa igihe porogaramu zikorera mu bwihisho zimara zikora. Ibi bikazafasha kongera igihe telefone yawe yabikagamo umuriro.

Hashyizwemo uburyo kandi buzafasha abakora porogaramu kumenya uko ziri gukoreshwa no kumenya ibibazo porogaramu zabo zifite ku buryo bwihuse. Ubu buryo kandi buzafasha abakora porogaramu gukora uburyo bagabanya igihe zatwaraga zifungura ikintu runaka, ibi nabyo bikazafasha mu kongera igihe telefone yabikamo umuriro.

Mu kongera umutekano wa telefone yawe, Android Oreo ntabwo izajya ikwemerera ko ushyiramo porogaramu ivuye ku bundi bubiko butari Google Play store itabanje kugenzura ngo irebe ko iyo porogaramu yizewe, bityo bikazarinda telefone yawe kwinjirwamo na virusi.

Hari byinshi biri muri Android Oreo bizafasha abazayikoresha kunogerwa nayo, harimo nk’uburyo porogaramu zizaba zigaragara muri telefone yawe, ivugururwa ry’udushushanyo(emojis) ku buryo dusa neza kuruta uko twasaza, guhererekanya ibintu wifashishije murandasi(Wireless network cyangwa WI-FI) nyamara nta Wi-fi nyakuri ihari. Nubwo bimwe bitagaragarira amaso, abayobozi ba Google bavuga ko biteze ko abakiliya bayo bazishimira imikorere ya Android Oreo.

Kuva Android yashyirwa kw’isoko muri 2008 yagiye ikorerwa amavugururwa menshi kugeza kuri iyi version ya 8 yiswe Android Oreo, izina ikomora kuri Biscuits zikunzwe cyane za Oreo Chocolates Biscuits.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages