00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank na YEGO byatangije ikoranabuhanga ryo kwishyura urugendo hakoreshejwe SPENN

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 November 2020 saa 11:01
Yasuwe :

Bank y’Ubucuruzi ya I&M Bank Rwanda ku bufatanye na Yego Innovision isanzwe itanga serivisi y’ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi, byatangije uburyo bwo kwishyura urugendo ku buntu hakoreshejwe Spenn.

Spenn ni ikoranabunga ryatangijwe na I&M Bank Rwanda mu 2018 rifasha abantu guhererekanya amafaranga no guhaha, bifashishije telefoni zigezweho (smartphone) nta mafaranga bakaswe.

Ubusanzwe abishyuraga igiciro cy’urugendo na Yego bo nta mafaranga bakatwaga, ariko abatwara ibinyabiziga bikoresha Yego byiganjemo za moto, bakurwagaho amafaranga iyo bajyaga kubikuza amafaranga yabo.

Kuri ubu bikaba bitazongera kubaho kuko hamwe na Spenn,bazajya bahabwa amafaranga yabo yose nk’uko bayishyuwe.

I&M Bank Rwanda yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko uburyo busanzwe bukoreshwa bwo kwishyura ingendo hadahererekanyijwe amafaranga mu ntoki busaba ikiguzi bikaba bibangamira abishyura n’abishyurwa.

Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko bagiye bumva abantu binubira igiciro basabwa iyo bishyuye cyangwa bishyuwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bituma bazana uburyo bwo kwishyura na Spenn ku buntu.

Ati “Hagiye humvikana abantu batishimira amafaranga bacibwa iyo bishyuranye mu buryo bw’ikoranabuhanga cyane abamotari bavugaga ko batabona amafaranga yabo nkuko baba bayishyuwe.”

“Nyuma yo kubyumva byatumye dutekereza gukorana na Yego mu rwego rwo korohereza abishyura kudakurwaho amafaranga mu gihe bishyuye na Spenn.”

Iyi gahunda kandi yagiyeho mu rwego rwo gushyigikira iyo kudahererekanya amafaranga mu ntoki no kugeza kuri buri Munyarwanda gahunda yo kugendana banki mu mufuka.

Umuyobozi wa Spenn mu Rwanda, Haguma Norbert, yavuze ko abantu bakwiye kugira umuco wo kudahererekanya amafaranga kandi ko kohereza amafaranga mu ikoranabuhanga bidakwiye gusaba ikiguzi.

Ati “Niba kera umuntu yaroherezaga undi bitanu mu ntoki bikamugeraho ari bitanu kuki ubu hakwiye kubaho gutanga ikiguzi, gahunda yacu ni ukorohereza buri Munyarwanda kugendana banki mu mufuka.”

Iyi gahunda kandi yagiyeho mu rwego rwo gushyigikira kudahererekanya amafaranga mu ntoki no kugeza kuri buri munyarwanda gahunda yo kugendana banki mu mufuka.

Umuyobozi wa Yego Innovision, Karanvir Singh, yavuze ko yishimiye gukorana na Spenn kuko bizajya byorohereza abashoferi babo kubona amafaranga yabo yose kandi mu gihe gito.

Ati “Twishimiye gukorana na Spenn kuko batazajya bakuraho amafaranga ku bashoferi ndetse n’abamotari bacu mu mafaranga bishyuwe kandi bakayabona no mu gihe gito.”

Abatwara ibinyabiziga bikoresha ikoranabuhanga rya Yego banejejwe no kuba bagiye kujya babona amafaranga yabo yose nta kiguzi baciwe.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel, yavuze ko n’abatwara moto bakeneye kwimakaza n’ikoranabuhanga buri munsi.

Ati “Twishimiye iri koranabuhanga ridasaba ikiguzi kuko n’abamotari dukeneye kugendana n’ikoranabuhanga ariko wasangaga tubangamirwa n’amafaranga dukurwaho mu kwishyurwa.”

Kuba hari abakomeza gushyigikira gahunda yo kudahererekanya amafaranga mu ntoki ni ibintu byo kwishimira kandi byongerera ababikoresha umusaruro.

Umuyobozi ushinzwe gutanga Impushya z’ibinyabiziga mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Mukamurera Veneranda, yavuze ko kuba hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga ridasaba ikiguzi mu kwishyura urugendo ari ikintu cyiza cyane.

Ati “Kuba abantu bagiye kujya bishyura cyangwa bishyurwa urugendo mu buryo bw’ikoranabuhanga nta kiguzi kibayeho ni ikintu cyiza cyane kandi kizagirira akamaro buri wese.”

Yakomeje avuga ko n’ibindi bigo bikoresha ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi zitandukanye bikwiye kurebera kuri Spenn bigakuraho ikiguzi mu korohereza Abanyarwanda.

Spenn imaze imyaka ibiri ikorera mu Rwanda ikaba ifite abakiliya bagera ku bihumbi 280 ndetse n’abatanga amafaranga bagera ku bihumbi bine.

Bank y’Ubucuruzi ya I&M Bank Rwanda ku bufatanye na Yego Innovision byatangije uburyo bwo kwishyura urugendo ku buntu hakoreshejwe Spenn
I&M Bank na YEGO byatangije ikoranabuhanga ryo kwishyura urugendo ku buntu hakoreshejwe SPENN
Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko igitekerezo bakigize nyuma yo kumva abinubira igiciro basabwa iyo bishyuye cyangwa bishyuwe mu ikoranabuhanga
Umuyobozi wa Spenn mu Rwanda, Haguma Norbert, yavuze ko abantu bakwiye kugira umuco wo kudahererekanya amafaranga mu ntoki
Umuyobozi wa Yego Innovision, Karanvir Singh, yavuze ko yishimiye gukorana na Spenn kuko bizorohereza abashoferi babo kubona amafaranga mu gihe gito
Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yavuze ko n’abatwara moto bakeneye kwimakaza n’ikoranabuhanga
Umuyobozi ushinzwe gutanga Impushya z’ibinyabiziga mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Mukamurera Veneranda, yavuze ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ridasaba ikiguzi mu kwishyura urugendo ari ryiza cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .