00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huawei igiye gutangiza amarushanwa y’ikoranabuhanga muri Kaminuza zo mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Ukwakira 2022 saa 05:31
Yasuwe :

Sosiyete y’Ikoranabuhanga ikomoka mu Bushinwa, Huawei igiye gutangiza amarushanwa y’ikoranabuhanga muri Kaminuza zo mu Rwanda agamije gutyaza abanyeshuri mu bijyanye n’imikorere ya mudasobwa n’ibindi.

Aya marushanwa yiswe ‘Connection, Glory, Future’ ari mu mujyo wa Huawei wo kongerera ubumenyi abanyeshuri basaga 10 000 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bijyanye n’imikorere ya mudasobwa , umutekano w’ikoranabuhanga, ububiko bw’ikoranabuhanga, ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) n’ibindi.

Aya marushanwa yahereye mu 2015 agamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi haba mu mashuri makuru na za Kaminuza ndetse n’ahigishirizwa ubumenyingiro.

Umuyobozi wa Huawei mu Rwanda, Yangshengwan yavuze ko amarushanwa azakorwa mu byiciro bitandukanye birimo ku rwego rw’ibanze, rw’igihugu, urwa Afurika n’urwego mpuzamahanga.

Ati “Turashaka ko iyi gahunda ifasha mu gutegura abayobozi benshi mu ikoranabuhanga bashobora kuribyaza amahirwe menshi ashoboka, bikabagirira akamaro, imiryango yabo n’ibihugu byabo.”

Yavuze ko abazatsinda bazabona amahirwe atandukanye arimo kubona aho kwimenyereza imyuga ndetse abandi bakaba bazabona imirimo.

Mu bihembo bizatangwa ku bazatsinda ku rwego rw’igihugu harimo za telefone, mudasobwa, impamyabushobozi n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema, yavuze ko iri rushanwa rizafasha mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga no gufasha sosiyete zikizamuka mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Kubaka ikoranabuhanga rihamye mu gihugu cyacu birasaba kugira abanyempano bafite ubushobozi bwo guhanga udushya. Ntabwo igihugu cyagera ku ntego zo kugira abahanga mu ikoranabuhanga hatari abanyempano n’abafatanyabikorwa nka Huawei.”

Aya marushanwa ari muri gahunda yagutse ya LEAP (Leadership, Employability, Advancement and Possibility ) Huawei yatangije muri Mata 2022 yo kongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga Abanyafurika basaga 100 000 mu myaka itatu iri imbere.

Huawei yijeje ubufatanye mu iterambere ry'ikoranabuhanga mu Rwanda
Gordon Kalema, yavuze ko iri rushanwa rizafasha mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga no gufasha sosiyete zikizamuka mu bijyanye n’ikoranabuhanga
Aya marushanwa yiswe ‘Connection, Glory, Future’ ari mu mujyo wa Huawei wo kongerera ubumenyi abanyeshuri basaga 10 000 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bijyanye n'ikoranabuhanga
Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda barushanyijwe umwaka ushize barahembwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .