00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ubukangurambaga busobanurira abanyarwanda ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga

Yanditswe na Iradukunda Regis
Kuya 22 July 2020 saa 01:03
Yasuwe :

Umuryango udaharanira inyungu Get Safe Online ufite icyicaro Mu Bwongereza, ugiye gutangiza ubukangurambaga mu Rwanda bugamije gusobanurira abaturage uburyo bwo gucunga umutekano mu gihe bakoresha ikoranabuhanga.

Ubu bukangurambaga buje nyuma y’ibihe bidasanzwe by’icyorezo cya Coronavirus, aho abantu benshi bahanze amaso ikoranabuhanga nk’ubuyro bubafasha gukomeza akazi kabo batari hamwe.

Umuryango Get Safe Online wahawe inshingano n’ibiro bya Leta y’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, zo gushishikariza no kumenyesha abanyamuryango ba “Commonwealth” mu buryo bunoze, akamaro ko kugira umutekano mu gihe bakoresha ikoranabuhanga. Iyi gahunda ikazaba no mu Rwanda nka kimwe mu bihugu biri muri uwo muryango, yatangiye tariki ya 20 Nyakanga 2020.

Iyi gahunda ije mu rwego rwo gusobanurira abantu akamaro ko kugira umutekano mu gihe bakoresha ikoranabuhanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, uyu muryango uzakorana na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi(RISA).

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo bwana Yves Iradukunda yavuze ko kumenyekanisha ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga kuri ubu bikenewe cyane kurusha ikindi gihe cyose.

Ati“Gahunda ya Get Safe Online ije yiyongera ku zindi zari zisanzweho zo guteza imbere umutekano w’abakoresha ikoranabuhanga. Hashingiwe ku bushake Guverinoma yashyize mu gufasha abantu kubona serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, kumenyesha abantu ibijyanye n’umutekano wabo birakenewe cyane ku bakozi ba leta ndetse n’abikorera.”

Peter Davies uhagarariye Get Safe Online ku rwego mpuzamahanga, yasobanuye ko nubwo ikoranabuhanga rifite akamaro gakomeye, iyo ridakoreshejwe neza rishobora kuba ikibazo ariyo mpamvu umutekano waryo ari ingenzi.

Yagize ati “Mu byago bishobora guturuka kuri iri koranabuhanga, hari mo kwibwa amakuru y’ingenzi akwerekeyeho, kwibwa umwirondoro ugakoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwamburwa uburenganzira bwo kwinjira muri mudasobwa yawe hagamijwe kuguca amafaranga y’amaherere n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda, twizeye kumenyesha abantu akamaro k’umutekano wabo mu gukoresha ikoranabuhanga.”

Innocent Bagamba Muhizi, Umuyobozi Mukuru wa RISA yagize yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije guhugura abanyarwanda ku byago bishobora guterwa n’ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga.

Ati “Ni ukuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda n’abandi Baturarwanda ku byerekeye ibyago byibasira abakoresha ikoranabuhanga. Ku mpera z’iyi gahunda, turizera ko buri muturarwanda azaba asobanukiwe uburyo bwo kwirinda kugerwaho n’ibyo byago byibasira abakoresha ikoranabuhanga. Tuzashyira umwihariko mu gukora ibishoboka byose abana bacu bagire umutekano cyane cyane muri iki gihe bari kwiga bifashishije ikoranabuhanga.”

Get Safe Online yagaragaje ko mu buryo buzifashishwa hatangwa ubu bukangurambaga hazifashishwa uburyo butandukanye burimo urubuga www.getsafeonline.org.rw, Gahunda zitandukanye z’imenyekanisha zizabera mu Rwanda, zigamije kumenyekanisha ibyago byibasira umutekano w’abakoresha ikoranabuhanga, kongera ubushobozi bw’abantu hagamijwe kubamenyesha ibijyanye n’umutekano ku ikoranabuhanga, binyuze muri gahunda y’imenyekanisha ifasha abantu mu miryango n’ibigo babarizwamo binyuze mu mahugurwa, ubujyanama, inama zitangwa n’impuguke za Get Safe Online ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda

Get Safe Online ni umuryango udaharanira inyungu ubarizwa mu Bwongereza washinzwe muri 2005, utanga ubumenyi na serivizi z’imenyekanisha z’ubuntu kandi zo ku rwego rwo hejuru, zerekeye uburyo bwo kwirinda ibyago byibasira abakoresha ikoranabuhanga.

Abanyarwanda bagiye gusobanurira akamaro ko kugira umutekano mu gihe bakoresha ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .