Ibi byitezwe nyuma y’uko mu Rwanda hatangijwe ikigo kizahuza abari mu rwego rw’ikoranabuhanga bifuza amahugurwa ku bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’izo prorogaramu cyiswe Rwanda Software Testing Qualifications Board (RWSTQB).
Iki kigamije kubaka ubushobozi buhambaye buturutse mu mahugurwa ategurwa n’ikigo mpuzamahanga mu kugenzura ubuziranenge bwa za porogaramu za mudasobwa ku Isi cyitwa ISTQB.
Nubwo mu Rwanda ayo mahugurwa yari yaratangiye guhabwa bamwe mu Banyarwanda, impamyabushobozi n’imicungire yayo byakorwaga n’urwego ruhagarariye akarere k’ibihugu bimwe na bimwe byo munsi y’ubutayu bwa Sahara gifite icyicaro muri Afurika y’Epfo.
Ubu bigiye kuzajya bikorerwa mu Rwanda na RWSTQB kandi u Rwanda rushobora gutanga ayo mahugurwa no ku bihugu byo mu Karere.
Ibigo bitanga amahugurwa ajyanye n’ubumenyi bukenewe ku rwego mpuzamahanga byahawe icyemezo ku bufatanye n’ikigo cya iSQI Group, birimo Kepler College, AIMS n’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu rwego rw’Abikorera mu Rwanda na Digital Business Institute.
RWSTQB igiye kuba umuhuza w’abifuza ko abakozi babo bahugurwa cyangwa abifuza kugira ubumenyi ku bijyanye n’ubugenzuzi bwifashishije porogaramu za mudasobwa, ibintu bidapfa kubonekera muri Afurika.
Umukobwa uri mu bahuguwe ku cyiciro cya mbere, Mutuyimana Marie Claire, yagaragaje ko bimwe mu bibazo porogaramu za mudasobwa zakundaga kugira bigiye gukemuka.
Ati “Icyuho cyari gihari ni uko usanga tugifite imbuga zo kuri internet nyinshi ariko zikigaragaramo amakosa ugasanga na ba nyirazo ntibazi ko iki kibazo gihari. Aha rero iyo ikigo gifite abantu bafite ubumenyi bazafasha mu kugenzura neza no kugabanya ibyo bibazo byabaho bya hato na hato.”
Umuyobozi wa Rwanda Software Testing Qualifications Board, Robert Ford, yagaragaje ko ari intambwe ikomeye itewe mu Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Ati “Intego dufite nka RWSTQB, ni ugutanga amahirwe yo kugira ubumenyi ku bijyanye no gukora ubugenzuzi mpuzamahanga ku bigo cyangwa ku Banyarwanda bari mu mwuga w’ikoranabuhanga mu Rwanda. Ikigo cyacu kiri ku rwego mpuzamahanga kandi ibyo biduha amahirwe yo gutanga amahugurwa binyuze mu bigo byemerewe kuyatanga ndetse n’ibizamini bizajya bitegurwa na iSQI.”
Yatanze urugero ku bibazo bikomeye nka porogaramu ya mudasobwa yateye impanuka ebyiri z’indege za Boeing 737 Max zigahitana ubuzima bw’abantu amagana n’amagana n’urwo mu Rwanda aho usanga zimwe muri serivisi z’ingenzi nka banki zihungabana bitewe na porogaramu za mudasobwa zapfuye cyangwa zifite ibibazo kubera ko zidafite ubuziranenge.
Ford yagaragaje kandi ko imikoranire n’ibigo mpuzamahanga, ISTQB na ISQI izazamura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda cyane ko abarikora bahanze amaso isoko mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa iSQI Group, Stephan Goericke, yashimye umurava n’urwego rw’ikoranabuhanga u Rwanda rugezeho uyu munsi, yemeza ko iki kigo kigiye guhagararira serivisi zitangwa n’ikigo cye ku bigo by’ikoranabuhanga mu Rwanda no mu Karere.
Ku rundi ruhande ariko Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya ISTQB, Werner Henschelchen, na we yishimiye uko igihugu gishyize imbere ikoranabuhanga ndetse yemeza ko iki kigo kigiye gutanga umusanzu ukomeye mu gihugu.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda yagaragaje ko uyu ari umusanzu ukomeye mu birebana no kubaka ikoranabuhanga rihamye kandi ritekanye hagendewe no ku bipimo mpuzamahanga.













Ibitekerezo 0