Iyi porogaramu yiswe Plantix yatangiye gukoreshwa mu bihugu bitandukanye nk’u Buhinde aho abaturage bagera kuri 1/2 bahatuye bakora ubuhinzi.
Umuhinzi ushaka kureba icyo igihingwa kirwaye aragifata, akagifotora, porogaramu yabigenewe igahita itangira gukusanya amakuru agaragaza ubwoko bw’indwara gifite; ikaba yanatanga inama zo guhangana na zo.
Umuyobozi w’Ikompanyi yakoze Plantix, Peat (Progressive Environmental & Agricultural Technologies), Charlotte Schumann, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iyi porogaramu yakozwe hagamijwe guhaza ibyifuzo by’abahinzi.
Nyuma yo kuzenguruka igihugu bakora ubushakashatsi mu bice by’icyaro, itsinda ryakoze izo ngendo ryanzuye ko iyo porogaramu izafasha abahinzi cyane by’umwihariko bishingiye ku iterambere ry’ikoranabuhanga rikoresheje telefone zigezweho za smartphones zagabanyirijwe ibiciro.
Abahinzi bo mu Buhinde batangiye gukoresha iyi porogaramu nabo bavuze ko ari iy’agaciro kuri bo kuko ibafasha kwita ku bihingwa byabo mu buryo butagoye ndetse bemeza ko ari porogaramu yoroshye gukoresha.
Voruganti Surendra, umuhinzi w’umuceri mu Karere ka Guntur muri Andhra Pradesh mu Buhinde yagaragaje akamaro ko gukoresha iyi porogaramu mu buhinzi.
Yagize ati "Iyi porogaramu ni ingenzi cyane, abahinzi twese twari tuyikeneye.”
Mu gace Surendra atuyemo habarizwamo abahinzi n’aborozi 500 bahinga ibirimo umuceri, ibigori, ibitoki, n’ibindi. Muri bo abagera kuri 20 bafite telefone zibafasha gukusanya amakuru ku bihingwa byabo.
Umwe mu bayobozi ba PEAT, Simone Strey, yavuze ko iyi porogaramu ifite imikorere ijya kumera nk’iy’ubwonko bw’umuntu gusa ko ikeneye abahanga bazajya bayunganira basubiza aba bahinzi mu gihe iyi porogaramu yaba idasobanukiwe n’ikibazo ibihingwa bifite.
Yongeyeho ko bagiye kongera ubwinshi bw’indimi iyi porogaramu yakira ku buryo bizafasha abahinzi kuba bakwita ku bihingwa byabo mu ndimi bumva idasabye ko bajya gushakira ibisubizo ahandi.
Usibye gufasha abahinzi kwita ku bihingwa byabo, iyi porogaramu izanafasha abashakashatsi gukora amafumbire n’imiti y’ibihingwa, hagendewe ku makuru azajya ava ku bahinzi bakoresheje iyi porogaramu.
Muri Afurika, Itsinda rikora Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi, ryahawe £76,000, akabakaba miliyoni 84 mu mafaranga y'u Rwanda yo kwagura ubushakashatsi no gukomeza gushaka porogaramu zafasha abahinzi mu bice bitandukanye ku mugabane.






Ibitekerezo 0