Hakozwe ikoranabuhanga rikora incamake y’inyandiko ndende zanditse mu ndimi icyenda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Ben-Gurion muri Israel, bakoze ikoranabuhanga ridasanzwe rishyirwamo inyandiko ndende zanditse mu ndimi icyenda zitandukanye rigahita ritanga incamake yazo mu kanya nk’ako guhumbya.

Iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhina inyandiko ndende zanditse mu ndimi zirimo Igishinwa, Icyongereza, Igiheburayo, Icyarabu, Ikinya-Persi [Persian] kivugwa muri Iran, Ikidage, Ikinya-Espagne [Spanish] kivugwa muri Espagne n’Igifaransa.

Bisobanuye ko ushobora kurishyiramo inyandiko ndende yanditse muri rumwe muri izo ndimi icyenda rigahita riguha incamake yayo mu kanya gato cyane.

Gusa igerageza ryagaragaje ko enye muri izo ndimi ari zo rikorera ibintu bizira amakemwa nk’uko umuntu akora incamake y’inyandiko ndende arizo; icyongereza, igiheburayo, icyarabu n’ikinya-Persi.

Aba bashakashatsi batangaje icyiciro cya mbere cy’iri koranabuhanga mu 2010 ariko bakomeza kuryongerera ubushobozi. Bavuga ko mu gihe cya vuba rigiye gushyirwa ku isoko abantu bagatangira kurikoresha.

Umwe mu bagize uruhare mu kuvumbura iri koranabuhanga ryitwa MUSE mu magambo ahinnye cyangwa ‘Multilingual Sentence Extractor’, Prof. Mark Last, yabwiye Jerusalem Post ko rizafasha abantu kugabanya umwanya bamara basoma inyandiko ndende.

Ati “Abantu bakeneye kumenya amakuru menshi. Iri koranabuhanga rizabikira igihe abasomyi. Ntabwo bazakenera kumara igihe kirekire basoma inyandiko ndende.”

Prof.Mark yavuze ko nk’ibinyamakuru bishobora kuzajya byifashisha iri koranabuhanga mu gukora incamake y’inkuru ndende byanditse mu rwego rwo korohereza abantu badafite umwanya wo kuyisoma yose, mu gihe ubusanzwe byasabaga ko bayikorera incamake ubwabo.

Prof Mark Last avuga ko iri koranabuhanga ari igisubizo ku bantu baburaga umwanaya wo gusoma inyandiko ndende

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .