Tumwe muri utwo duce twakwifashishwa, ngo ni utumaze imyaka ibarirwa muri miliyari tutagerwamo n’urumuri rw’Izuba.
Imibare iheruka yagaragaje ko mu bwoko miliyoni 8 bw’ibinyabuzima biri ku Isi, uburenga miliyoni imwe bufite ibyago byinshi byo gushiraho.
Ni ibintu abashakashatsi bavuga ko bihangayikishije kuko bakeka ko hari bumwe muri ubwo bwoko bwazaba bushizeho butaranamenyekana.
Itsinda ry’abashakashatsi riyobowe na Mary Hagedorn ukora mu Kigo cy’Igihugu cyita ku binyabuzima cya Smithsonian muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ryasobanuye ko aho hantu hakonje ku Kwezi hashobora gufasha mu kubika neza impagararizi z’uruhu cyangwa utundi tunyangingo tw’ingenzi tw’inyamaswa zifite ibyago byo gukendera ku Isi.
Ni uburyo buzwi nka "cryopreservation”, aho bene utwo tunyangingo dukonjeshwa cyane kugira ngo tubikwe igihe kirekire tutangiritse.
Ni ukuvuga ngo utwo duce two ku Kwezi tubamo ubukonje bwinshi twatuma za mpagararizi zibasha kubikwa imyaka myinshi nta kibazo tugize, cyane ko ubwo bukonje bwaho bwaba ari kamere atari ibyuma by’ikoranabuhanga bibuzana.
Muri ubwo bushakashatsi bwamuritswe mu Kinyamakuru BioScience ku wa 31 Nyakanga, Hagedorn yagize ati “Kubera iyangirika ry’ibidukikije rituruka ku mpamvu nyinshi z’ibikorwa bya muntu, hari ibinyabuzima byinshi bifite ibyago byo gushiraho, kandi ibyo byago birarushaho kwiyongera birenze ubushobozi bwacu bwo kurokora ibyo binyabuzima mu buryo kamere bwabyo.”
Abo bashakashasti bavuga ko niba abantu badashobora kurokora ibyo binyabuzima, nibura babika neza impagararizi zabyo hakoreshejwe ubwo buryo bwo kubika tumwe mu tunyangingo twabyo ahantu hakonja cyane, kugira ngo tuzifashishwe mu kurema ibindi bimeze nkabyo (cloning).
Bashimangira ko ku Isi hari ahantu hasanzwe hifashishwa mu gukonjesha izo mpagararizi, ariko hakigaragaramo ingorane.
Impamvu ngo ni uko ku Isi nta duce tugaragaramo ubukonje kamere buhagije ku buryo bwatuma izo mpagarararizi zibikwa neza igihe kirekire, ibintu bituma hifashishwa ikoranabuhanga ritwara amafaranga menshi.
Mu duce tw’Ukwezi cyane cyane ‘polar regions’, hahora igicucu ndetse hamwe ntiharagera imirasire y’Izuba kuva mu myaka miliyari 2 ishize.
Muri utwo duce usanga ubushyuhe buhora buri munsi ya degré Celsius 196 munsi ya zeru.
Aho ni ho abo bashakashatsi bahera bavuga ko utwo duce twifashishijwe mu kubika impagararizi z’inyamaswa ziri gukendera ku Isi, byatuma zimara igihe kirekire cyane kandi bitarimo ingorane nyinshi.
Icyakora bavuga ko kugeza ibikoresho bisabwa ku Kwezi ari cyo kintu gishobora gutwara imyaka ibarirwa mu binyacumi, kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa.
Hazanatekerezwa ku buryo bwo gupfunyika izo mpagararizi, n’uburyo bukwiye zizajya zibikwamo zigejejwe ku Kwezi.
Ikirenze ibyo, ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga rizanakenera ubufatanye mpuzamahanga mu kuwutera inkunga.
Ibyo byose bimaze kunozwa neza, abo bashakashatsi bizera ko kubika uwo mushinga uzashoboka nta kabuza. Igihe ni cyo kizaca impaka ku cyizere bafite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!