Trump yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru New York Post. Huang aherutse kwisanga mu kibazo gikomeye kivugwamo ukekwaho kuba intasi y'u Bushinwa
Trump yagize ati “Ndakeka ko buri gihe ari amahitamo aba ahari, ariko sintekereza ko bizaba ngombwa”.
Huang, wari wakuwe ku buyobozi bw'ikigo cye mu byumweru bibiri bishize, yasubijwe ku mirimo ye ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Aracyarimo kubazwa ibibazo byinshi ku mubano we na Alice Huang, ukekwaho kugirana imikoranire n'inzego z'ubutasi z'u Bushinwa.
Uyu yahoze akorera ikigo gishinjwa kohereza mu Bushinwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko utwuma duto dukoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga [chips] twa Nvidia.
Biteganyijwe ko Huang azatanga ubuhamya mu nteko rusange ya Komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzwe iby'Amabanki n'Imari [Senate Banking Committee] mu cyumweru gitaha.
Abajijwe ibijyanye n'iryo bazwa, Trump yavuze ko “Ntekereza ko nshaka ko avuga ukuri gusa, abanyamategeko be bagomba kumugira inama, ariko buri gihe mbona ari umuntu ukorera mu mucyo ijana ku ijana, kandi nk'uko mubizi ni umuntu w'umuhanga cyane.”
Abajijwe icyo azi ku bijyane n’ibikorwa bya Huang byo guca inyuma uwo bashakanye, Trump yavuze ko atigeze abyinjiramo, ati “Ninjiye mu bucuruzi bwa chips, kurusha uko ninjiye mu byerekeye imibonano mpuzabitsina.”






Ibitekerezo 0