00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yateguje Pics, porogaramu y’ikoranabuhanga ikora amashusho

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 May 2026 saa 02:28
Yasuwe :

Mu nama yayo ngarukamwaka ya Google I/O, Google yateguje Pics, porogaramu nshya ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu gutunganya amashusho.

Iyi porogaramu izashyirwa mu ihuriro ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Google bikorera kuri internet, Google Workspace.

Iyi porogaramu yemerera umuntu uwo ari we wese guhanga hatitawe ku bunararibonye afite akaba yakora ibintu bitandukanye nk’amafoto, invitation, graphiques, amashusho yo kwamamaza n’ibindi, yifashishije gusa amagambo yoroheje.

Gushyira hanze Pics kuri Google bivuze kwinjira mu ihangana na Canva ndetse na Claude Design y’ikigo cya Anthropic n’izindi porogaramu.

Magingo aya kimwe mu bibazo bikomeye cyane ku zindi porogaramu nk’izi ni uburyo bigorana cyane guhindura akantu kamwe gato ku ifoto wakoze uzifashishije, bitangije n’ibindi bisigaye.

Google igamije gukemura iki kibazo binyuze muri Pics, kuko yahawe ubushobozi buhambaye bwo kuvugurura ibyo yubatse hifashishijwe ubwenge buhangano.

Iyi porogaramu ikoreshwa n’ikoranabuhanga rya Nano Banana 2, izajya ituma abayikoresha bashobora guhindura ibintu runaka mu mafoto cyangwa amashusho bakoze, kwandika amagambo mashya asaba guhindura igice kimwe gusa cy’ifoto, cyangwa se bagatanga ibitekerezo byabo kugira ngo hakorwe impinduka. Muri make ni nko gukoresha Google Doc uhindura inyandiko.

Abakoresha iyi porogaramu bazajya babasha gusangiza abandi mu buryo bworoshye ibyo bakoze, kubimanura [download], cyangwa gufatanya n’abandi mu bikorwa byabo. Kugeza ubu iyi porogaramu iri kugeragezwa. Izaboneka ku bafatabuguzi ba Google AI Ultra muri iyi mpeshyi.

Google yateguje Pics, porogaramu y’ikoranabuhanga ikora amashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages