Izi porogaramu zizajya zigufasha gukoresha imvugo isanzwe mu rurimi rw’Icyongereza mu kurangiza imwe mu mirimo ku bikoresho bya Apple na Google.
Gmail Live izajya ifasha abakoresha serivisi z’ifatabuguzi za Google AI Plus, Pro, na Ultra kubaza Gemini ibibazo bijyanye n’ubutumwa bwakiriwe aho bazajya babona n’inyandiko y’ibyo bavuga mu gihe nyacyo [live transcribe].
Docs Live izajya ikora inyandiko z’ibanze cyangwa ikusanye amakuru ivanye mu zindi porogaramu zawe no kuri internet ishingiye ku byo wayisobanuriye ukoresheje amagambo yawe asanzwe.
Keep Live yo izajya ikora nk’agatabo kadasaba gukoresha intoki wandikamo, aho uzajya ukoresha ijwi, ibyo uvuga bikandikwamo. Google izaha iyi serivisi abakiliya bayo bakoresha Workplace Business.
Docs Live na Keep Live byo bizajya biboneka ku bakoresha serivisi za Pro na Ultra gusa.
Aya mavugurura ni amwe muri gahunda yagutse ya Google yo gukomeza koroshya serivisi zayo by’umwihariko hibandwa ku mikoreshereze y’ijwi rya muntu mu kuzigeraho.
Muri Mata uyu mwaka, iki kigo cyongeye uburyo bwo kuvuga amagambo akavamo inyandiko muri porogaramu yayo ikoreshwa kuri mudasobwa za Mac.
Mu kwezi gushize, telefoni nshya za Pixel 11 zongewemo uburyo bwo guhinduramo amagambo inyandiko bwitwa Rambler, bufasha gukura mu byo uvuga amagambo adafite igisobanuro cyangwa atumvikana [filler words].
Ku rundi ruhande muri Kanama, Google yamuritse Gemini 3.5 Transcribe, uburyo bwagenewe kurushaho kunoza imikorere y’ikoranabuhanga rihindura amajwi mo inyandiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!