GM yatangaje ko umushoferi uzabasha gukoresha ubu buryo, azaba ashobora gukomeza akazi ke kuri mudasobwa, kureba filime cyangwa agakora ibindi mu gihe imodoka yo iri kwitwara.
Iri koranabuhanga biteganyijwe ko rizatangira gukoreshwa mu modoka za Cadillac Escalade IQ SUV.
GM kandi yatangaje ko izatangiza ikoranabuhanga rya AI rizafasha umushoferi kuganira n’imodoka ye bitarenze umwaka utaha.
Nubwo GM ishora amafaranga menshi mu gukora imodoka zigezweho zirimo iz’amashanyarazi, iracyahura n’imbogamizi zitandukanye. Nko muri uyu mwaka imaze guhomba miliyari 1,6$ mu ishami rishinzwe izi modoka, kubera impinduka mu mategeko ndetse no kurangira kwa nkunganire ya leta ku musoro ku bazigura.
Magingo aya hari ibindi bigo bikora imodoka nka Tesla na Waymo byamaze gushyira ku isoko izidakenera abashoferi. Ibi biha umukoro ukomeye GM, wo gukora kugira ngo ihige ibi bigo bifite ikoranabuhanga nk’iryo yateguje.
Iki kigo kivuga ko nubwo hari ihangana rikomeye riyobowe n’ibigo birimo n’ibyo mu Bushinwa, cyizeye neza ko ikoranabuhanga ryacyo rizahiga irikoreshwa ubu cyangwa iriri kubakwa.
Kugira ngo ibigereho GM yamaze kwibikaho bamwe mu bayobozi bakomeye bahoze muri Tesla na Apple, bigaragaza umuhate wayo muri uru rugamba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!