Aya mashusho aje hashize amezi atatu, Musk atanze isezerano ryo gukora filime ndende yerekana amateka nyakuri y'iyi nkuru y'ubutwari mu bihe byo ha mbere.
Intandaro yo gukora iyi filime ni ihangana rikomeye ryabayeho ubwo Musk yanengaga filime ya Odyssey yakozwe n'umuyobozi wa filime Christopher Nolan.
Musk yanenze bikomeye Nolan kubera ko yakoresheje abakinnyi b'abirabura n'abantu bihinduje ibitsina [transgender] muri iyo filime, bituma ahiga gukoresha AI kugira ngo yerekane uko we abona iyi nkuru.
Uyu mushinga wakozwe ku bufatanye n'ikigo Wonder Studios hamwe n'umuyobozi wa filime Dev Walker.
Aya mashusho magufi yashyizwe hanze atandukanye cyane na filime ndende ya Nolan yakinwe n'abantu nyakuri. Filime ya Nolan yasohotse muri Nyakanga, ni igihangano cy'amasaha hafi atatu cyafatiwe amashusho mu bihugu bitandatu hakoreshejwe abakinnyi n'abakozi babarirwa mu bihumbi.
Iyo filime yinjije amafaranga menshi [box office], yuzuza ibyumba binini byerekanirwamo sinema [Imax theaters] mu gihe kirekire, aho benshi bemeza ko ishobora kuzahatanira ibihembo bikomeye bya sinema bya Academy Award.
Uko abantu bakiriye aya mashusho y’iminota irindwi ya Grok, bigaragaza ko AI igorwa cyane no guhangana na sinema isanzwe.
Nubwo amwe mu mashusho yerekana ishusho isa n'iy'ukuri, benshi bagaragaje ko habuzemo ubuhanga bwa gihanzi, amarangamutima n'ibikurura umuntu.
Iyi video igaragaza abakinnyi bafite ibara ry'uruhu ryemejwe na Musk, igakoresha umuntu ubara inkuru uvuga icyongereza cy'Abongereza gisa neza n'icyakoreshwaga muri filime zikomeye za Hollywood zo mu myaka 25 ishize.
Hanenzwe kandi ibiganiro bitandukanye n’ibyo abantu nyakuri bagirana ndetse n'intangiriro yayo irambiranye.
Abayirebye bavuze ko iyi video idashishikaje, ku buryo imeze nk'amashusho arambirana yo hagati mu mikino ya video umuntu aba yifuza gusimbuka vuba.





Ibitekerezo 0