Ku ikubitiro, ubu buryo bushya bwafunguriwe gusa itsinda rito ry'abafatabuguzi bishyura (ChatGPT Pro subscribers) batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bafite imyaka 18 y'amavuko kuzamura kandi bafite ikarita yo kwishyura yo muri Amerika ya Visa, Mastercard, cyangwa American Express.
Kugira ngo ukoreshe ubu buryo, ushyiramo amakuru y'ikarita yawe yo kwishyura inshuro imwe gusa.
Mbere y'uko iryo koranabuhanga ry'ubwenge buhangano rigura ikintu icyo ari cyo cyose, ubanza kugenzura ibicuruzwa bigiye kugurwa, igiciro cya byose hamwe, ndetse n'ikarita iri bukoreshwe, maze ukemeza icyo gikorwa cyo kugura ukoresheje uburyo bwo kwemeza umwirondoro hakoreshejwe isura yawe bwite (Face ID) cyangwa ugakoresha igikumwe (fingerprint).
Ku bw'umutekano w'amakuru yawe, ubu buryo bukoresha umubare w'ibanga w'ikoranabuhanga wihariye (special code) aho gukoresha nimero nyayo y'ikarita yawe, kugira ngo amakuru yawe bwite agume ahishwe iryo koranabuhanga ndetse n'iduka uguriramo.
Ibi kandi ntibikumira ikoreshwa ry’amagabanyirizwa cyangwa ubundi bwasisi bushyirirwaho abakoresha amakarita runaka.
OpenAI yinjiye kuri iri soko isanga ibindi bigo bihanganye na yo nka Muse y'ikigo cya Meta, imaze kugira abayikoresha barenga miliyoni 10.
Mu gihe kiri imbere, OpenAI irateganya guha abakoresha ubu buryo ububasha bwo gushyiraho igipimo ntarengwa cy'amafaranga batagomba kurenza bahaha no kwagura umubare w'amaduka akorana na bwo, nubwo amaduka manini acuruza ku rwego rwo hejuru nka Amazon ubu akumira porogaramu z'ubwenge buhangano zihahira abantu ziturutse mu bindi bigo kugira ngo ashishikarize abakiliya gukoresha poorgaramu zayo bwite.






Ibitekerezo 0