Mu gihembwe cyo kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, Azure yinjije miliyari 33,2$, bikaba bingana n'izamuka rya 48% ugereranyije n'umwaka wabanje.
Aya mafaranga yarenze ku yateganywaga n'impuguke mu by'imari, zari zatangaje ko iyi serivisi izinjiza miliyari 32,3$. Ibi bivuze ko Azure yinjije miliyoni 850$ arenga ku yari ateganyijwe, inarenga igipimo cy'izamuka rya 44% kugeza kuri 45% ikigo ubwacyo cyari cyiteze.
Gutangaza iyi mibare bituma abantu babasha kugereranya mu buryo bworoshye Microsoft n'ibindi bigo bihanganye ku isoko.
Urugero, ishami rya Google ry’ububiko bwo kuri internet (Google Cloud) ryatangaje ko ryinjije miliyari 30,7$ mu gihe kimwe, ibishyira Azure imbere ho gato, nubwo ishami rya Google Cloud rikomeje gukura ku muvuduko udasanzwe.
Serivisi z'ububiko bwo kuri internet za Amazon (Amazon Web Services) ni zo zikomeje gufatwa nk'iziyoboye iri soko, nubwo ihiganwa rikomeje kwaguka cyane.
Kuri ubu, Azure ni yo serivisi ya Microsoft yagutse kandi ikura mu buryo bwihuse cyane kuruta izindi zose.
Yihariye hafi 36% bya miliyari 92,3$ Microsoft yinjije hagati ya Nyakanga na Nzeri uyu mwaka.
Magingo aya Microsoft yahinduye uburyo itangazamo amakuru y'amashami yayo y'ubucuruzi, ishyira Azure mu itsinda rishya ryiswe Agents and Infra. Iri tsinda rishya ryinjije miliyari 76,8$ muri rusange, bikaba bingana n'izamuka rya 25% ugereranyije n'umwaka wabanje.





Ibitekerezo 0