00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Hatashywe icyumba cy’ikoranabuhanga cyitezweho impinduka mu burezi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 December 2023 saa 11:16
Yasuwe :

Abarimu bigisha mu ishuri rya G.S Kibungo riherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bavuga imyato ikoranabuhanga rya mudasobwa na internet, ryabafashije guhindura uburyo bw’imyigishirize n’ubwo guhanahana amakuru.

Si abarimu gusa kuko n’abaturage baturiye iri shuri bavuga ko bakoresha Internet y’iri shuri, bikaba byarahinduye uburyo bwo gukurikirana amakuru no kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Izi mvugo zije nyuma y’uko mu Ishuri rya G.S Kibungo, hagejejwe icyumba cy’icyitegererezo mu ikoranabuhanga gifite ibikoresho bijyanye n’igihe bifasha mu myigire n’imyigishirize ya buri munsi, bijyanye n’aho Isi igeze kizwi nka ‘Smart Classroom’ ku nkunga y’Umuryango Internet Society Rwanda.

Nyuma abarimu bagera kuri 43 bo muri iri shuri n’abaturage baturanye na ryo bagera kuri 20 bahuguwe ku mikoreshereje ya mudasobwa na Internet.

Ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, Umuryango Internet Society Rwanda watashye ku mugaragaro iki cyumba.

Imirimo ya mbere yo gutunganya iyi nyubako yatangiye muri Mata 2023, ari nako hatangwaga amahugurwa atandukanye ku barimu n’abaturage, hagamijwe kubongerera ubumenyi mu rwego rwo kugendana n’igihe.

Umwe mu barimu baguhuwe ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, Safari Vedaste, yavuze ko aya mahugurwa bahawe no kwegerezwa iki cyumba hari akazi kenshi byagabanyije kuri bo.

Yagize ati “Twari dufite imbogamizi nyinshi ariko uyu munsi gutegura amasomo byaroroshye. Mbere wasangaga mwarimu afite impapuro nyinshi ziruta iz’abacamanza ariko ubu kubera mudasobwa na internet navuga ko ubuzima bwahindutse kandi tuzakomeza kubyaza ibi bikoresho umusaruro bityo n’ireme ry’uburezi ribashe gutera intambwe ishimishije.”

Iki cyumba cyongeweho ikindi gice cy’isomero ririmo ibitabo bifasha mu kwigisha abanyeshuri kuva ku bana b’inshuke kugera mu cyiciro cy’ay’isumbuye mu mwaka wa gatatu.

Umuyobozi wa Internet Society Rwanda, Mfitumukiza Emmanuel, yahaye umukoro abarezi n’abaturage bahawe ubu bumenyi, avugako icyo kwishimira atari inyubako n’ibikoresho biyirimo gusa, ahubwo bakora ibishoboka byose bakabibyaza umusaruro.

Yagize ati “Iki ni gikorwa ntavuga ko uyu munsi twakwishimira inzu cyangwa se izi mudasobwa na internet birimo gusa, ahubwo dukwiye kureba icyo bidufasha kugeraho nk’umusaruro w’ubumenyi twungutse.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques, yasabye abarezi n’abaturage kubyaza iri koranabuhanga umusaruro, barushaho gusigasira ibikoresho biri muri iki cyumba.

Politiki y’u Rwanda y’ikoranabuhanga mu burezi, igena ko abanyeshuri mu byiciro byose bagomba gutegurwa no guhabwa ubumenyi bwose bubafasha guhatana bijyanye n’ikinyejana cya 21 aho ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Inkingi ya 64 ya gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, NST1, igena ko u Rwanda rugomba kongera imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize, binyuze mu kwagura ‘Smart Classroom’ no gukwirakwiza mu mashuri ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Internet Society Rwanda, Mfitumukiza Emmanuel, yasabye aba barimu n'abaturage kubyaza umusaruro ibi bikorwaremezo, anagaragaza ko aricyo cyo kwishimirwa cyane kuruta kwishimira kubihabwa
Umuyobozi w’Ishuri rya G.S Kibungo, Tuyambaze Beathe, yagaragaje ko ibi bikoresho n’iki cyumba byaje ari ibintu bikenewe cyane
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques, yasabye ko ibi bikorwaremezo byasigasirwa
Safari Vedaste, ni umwe mu baturage bagaragaje ko bungukiye muri ibi bikorwaremezo bishya
Iki cyumba cyashyizwemo mudasobwa zigezweho
Ishuri rya G.S Kibungo ryubakiwe icyumba cy'ikitegererezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .