Apple bivugwa ko impamvu ishaka kwimurira ibikorwa byayo ahandi, ari ingaruka za Covid-19 ikomeje kuzonga u Bushinwa ndetse n’ingamba zikakaye icyo gihugu cyafashe zirimo guma mu rugo mu duce dutandukanye.
U Buhinde na Vietnam ni bimwe mu bihugu biri imbere mubyo Apple ishobora kwaguriramo ibikorwa, nk’uko The Wall Street Journal cyabitangaje.
Kugeza ubu hejuru ya 90 % by’ibikoresho bya Apple bikorerwa mu Bushinwa, bigizwemo uruhare na sosiyete zifitanye amasezerano n’iyo sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Agatotsi kamaze igihe mu mubano wa Amerika n’u Bushinwa, kari mu byatumye Apple itangira gutekereza ubundi buryo bwo kwagura ibikorwa, batagendeye gusa ku Bushinwa, ariko Covid-19 yo yarushijeho kuzamura ubwo bushake bwo kwimuka.
Bivugwa ko kubera guma mu rugo za hato na hato mu Bushinwa, hari ibikoresho nka telefone Apple yagombaga gukorerwa n’inganda zo mu Bushinwa, byatinze kuboneka ku buryo bizagira ingaruka ku bucuruzi bwayo.
Apple yari yarashimye u Bushinwa nk’ahantu ho gukorera kubera ko ari igihugu gisanganywe inganda nyinshi zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo kubona ibikoresho byoroha. Ni igihugu kandi gifite abakozi bashoboye ariko badahenze dore ko n’ubwinshi bw’abatuye icyo gihugu ari isoko rikomeye kuri Apple.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!