Ibi birenze kure miliyari 16$ Facebook yakusanyije ubwo yinjiraga ku isoko ry'imari ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2012.
Anthropic kandi yagurishije imigabane yihariye idaha ba nyirayo uburenganzira bwo gutora mu byemezo by'ikigo (non-voting stock) ifite agaciro ka miliyari 26$ ku bigo bikomeye by'ikoranabuhanga.
Harimo iy’agaciro ka miliyari 10$ kuri buri kigo hagati ya Nvidia na Google, mu gihe ibigo bya AMD, Broadcom, Micron, Microsoft, na TSMC byagabanye isigaye.
Muri barindwi bashinze iki kigo, buri wese yagurishije imigabane igera kuri miliyoni 3,4 ku giciro cya 83$ kuri buri mugabane, ibi bikaba byarenze igiciro cya 74$ cyari cyateganyijwe mbere.
Bose hamwe bakuyemo miliyari 1,95$, (cyangwa agera kuri miliyoni 280$ kuri buri muntu mbere yo gukuramo imisoro n'andi mafaranga acibwa mu igurisha), aya mafaranga akaba yarenzeho miliyoni 30$ ku ntego yabo ya miliyoni 250$ kuri buri wese bari bateganyije.
Nubwo buri wese mu bashinze ikigo yasezeranyije ko azatanga 80% by'imigabane ye isigaye mu bikorwa by'ubugiraneza, ntibiramenyekana ko iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa.
Nyuma y'iki gikorwa, ikigo cya Google cyagize 13,4% by'imigabane ya Anthropic naho Amazon igira 14,6%, ibyo bibiha uruhare rw'umutungo mu kigo ungana na 28%.
Amazon yari kuba ifite hafi 24% iyo ihitamo guhindura inguzanyo zayo zose yari yarahaye ikigo mbere, zikavamo imigabane.






Ibitekerezo 0