Ubu buryo bushya buzajya buha abakoresha iyi porogaramu y'ubwenge buhangano ubushobozi bwo gutegura urutonde rw'ibyo bakeneye kugura, gucunga amasezerano y'ifatabuguzi ry'igihe kirekire, no guhindura amabwiriza y'aho ibicuruzwa bigomba kugezwa.
Alexa kandi yongerewe ubushobozi bwo gukemura ibibazo by'ubwishyu no gusubiza ibibazo byose birebana na serivisi za Prime.
Aya mavugurura azajya aha ukoresha Amazon ubushobozi bwo gukoresha Alexa mu gukora intonde z'ibyo kugura, kuzibika, kureba ibizigize, no kongeramo cyangwa guhindura ibintu runaka.
Ushobora kandi gucunga amasezerano yo kugura ibintu wifashishije iyi porogaramu y'ubwenge buhangano.
Urugero, ushobora kuyisaba guhindura igihe ibicuruzwa bikugeraho bikaba buri mezi atatu aho kuba buri kwezi, guhindura amabwiriza y'aho bigezwa, nko guhindura aho utuye cyangwa kongeramo amakuru arambuye y'aho bigomba gusigwa.
Abakoresha iyi porogaramu bashobora no kubaza Alexa ibirebana n'amasezerano yabo y'ifatabuguzi rya Prime cyangwa Audible, ndetse bakayibaza ibibazo birebana n'inyemezabwishyu cyangwa ibibazo byo kwishyura.
Ikoranabuhanga rishya ryongewemo rituma ibi byose bikorwa mu buryo bw'amajwi, aho umukiliya asaba Alexa icyo yifuza mu magambo, maze ikamufasha kubikora byose atiriwe abitaho umwanya.
Muri uyu mwaka, Amazon yashyize hanze uburyo butandukanye bwo guhaha bushingiye ku bwenge buhangano, burimo porogaramu yunganira muri iki gikorwa (shopping assistant) n'uburyo bwo kumenyesha abakiliya ibicuruzwa bishya ndetse n'igabanyirizwa cyangwa poromosiyo bashyiriweho.
Iki kigo cyatangaje ko kuva uyu mwaka watangira, umubare w'abantu bakoresha uburyo bwikoresha bwo kubafasha mu bikorwa binyuranye (agentic features) wikubye inshuro umunani, ndetse ko mu mezi 12 ashize, abaguzi barenga miliyoni 400 bakoresheje Alexa mu guhaha.





Ibitekerezo 0