00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amadarubindi y’ikoranabuhanga mu nzira yo gusimbura telefoni?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 4 June 2026 saa 12:36
Yasuwe :

Igitekerezo cy’amadarubindi afata amashusho ntabwo ari gishya. Mu myaka irenga makumyabiri ishize, hagiye hakorwa filimi zigaragaza ikoranabuhanga ry’ahazaza, ubwo abantu bazaba babasha gufata amashusho no kumenya byinshi ku bibari imbere bifashishije amadarubindi bambaye.

Mu 2013 ni bwo Google yashyize ku isoko amadarubindi ashobora gufata amashusho n’amafoto bise Google Glass.

Iyo yari intangiriro y’ikoranabuhanga ridasanzwe n’ikibazo gikomeye muri rubanda. Ayo madarubindi yafashaga abantu gufata amashusho y’abandi batabizi kandi nta burenganzira basabwe.

Ibyo byatumye abaguze ayo madarubindi bahabwa akato rimwe na rimwe bakanakubitwa, bituma mu 2015 Google ifata umwanzuro wo kureka kuyakora.

Icyo gihe, Mark Zuckerberg washinze Facebook yaje guhinduka Meta yararebaga, kandi aho bahagarikiye ni ho yatangiriye.

Ibyo ntibitangaje kuko Mark Zuckerberg yashingiye Facebook ku gitekerezo cy’uko abantu biteguye kumuha amakuru y’abo bwite kugira ngo bigaragaze neza muri sosiyete.

Nko mu mu wa 2010, Mark Zuckerberg yigeze kuvuga mu ruhame ko bitakiri ngombwa ko abantu bagira ubuzima bwabo bwite, ahubwo bagomba gusangiza ibyabo byose abandi.

Kuri Mark Zuckerberg amakuru yawe ntabwo ari ikintu gishishikaje gusa ahubwo ni igicuruzwa.

Kuva hashingwa Meta imaze kwishyura ama miliyari y’amadolari mu birego yagiye ishinjwamo gutanga amakuru y’abantu nta burenganzira, ariko umugambi wo gucukumbura amakuru yose y’ubuzima bwawe uracyakomeje, kandi amadarubindi ya Meta ni kimwe mu bikoresho by’ibanze mu kunoza uwo mugambi.

Ku wa 9 Nzeri 2021 ikigo cya Meta cyashyize hanze amadarubindi afite ubushobozi bwo gufata amashusho no gufotora bise ‘Ray-Ban Stories’.

Ayo ma madarubindi yari atandukanye n’aya Google kuko yo yasaga n’amadarubindi asanzwe ya Ray-Ban ku buryo ashobora gufata amashishusho umuntu ntamenye ibyabaye.

Aya madarubindi yaguraga Amadolari 299 yari afite camera ya megapixel 5, mikoro ifata amajwi n’uturangururamajwi na Bluetooth.

Abayafite bashoboraga gufata amajwi n’amashusho, bagahamagara abantu, kandi bakumva umuziki bitabaye ngombwa ko bakora kuri telefoni zabo.

Mu rwego rwo kwereka abantu ko bitaye ku mutekano wabo, bashyizeho agatara kaka mu gihe ayo ma madarubindi ari gufata amashusho, ariko byari byoroshye gupfuka ako gatara cyangwa se uri gufatwa amashusho ntanakabone.

Aya ma madarubindi ya mbere ntiyakoranaga na internet cyangwa se ubwenge buhangano, ariko yari intangiriro y’ikintu Meta yari ikeneye cyane, ni ukuvuga kamera abantu bashobora kwambara mu ruhame bagafata amashusho y’abandi ntacyo bikanga.

Muri Nzeri 2023, Mark Zuckerberg yahagaze imbere y’imbaga y’abari bitabiriye Meta Connect, inama ngarukamwaka y’ikigo cya Meta, atangaza ko hasohotse ubundi bwoko bw’amadarubindi ya Meta bwitwa Ray-Ban Meta Smart Glasses.

Kamera ya Ray-Ban Meta Smart Glasses yari ifite megapixel 12 aho kuba eshanu. Abayambaye bashoboraga kujya ku mbuga zabo za Facebook na Instagram kandi bakaganira n’ubwenge buhangano bwayo binyuze mu kuvuga ijambo rimwe gusa, “Hey Meta."

Meta AI yashoboraga gusubiza ibibazo by’uwambaye amadarubindi, ikamusobanurira ibyo ari kwitegereza, kandi ikamufasha gukora akazi. Aya madarubindi yagaragaraga neza, asohora amajwi yumvikana neza, kandi byagiye kugera muri 2025 Meta imaze gucuruza arenga miliyoni esheshatu n’igice ku Isi hose.

Mu mpera za 2024, abanyeshuli babiri bo muri Kaminuza ya Harvard, Anh Phu Nguyen na Caine Ardayfio bakoze igerageza bise I-XRAY ryakanze benshi.

Bifashishije amadarubindi ya Meta Ray-Ban smart glasses, bakoze sisitemu yashoboraga kubereka amakuru bwite y’umuntu bahuye na we mu nzira.

Mu munota umwe gusa, iyo sisitemu yabaga yamaze kubereka amazina y’uwo muntu, aho atuye, nimero ye ya telefoni, imyaka ye, aho akora, abagize umuryango we, hamwe n’andi makuru ye bwite atandukanye.

Anh Phu na Caine ntibari bagamije kwataka ikigo cya Meta, ahubwo bashakaga kwereka abantu aho ikoranabuhanga riri kugana.

Meta yahise isubiza ko ubu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yayo kandi idashobora kubukoresha, ariko mu ntangiriro za 2026 ikinyamakuru cya The New York Times cyagaragaje ko Meta iri gukora sisitemu nk’iyakozwe n’aba banyeshuri mu ibanga rikomeye.

Muri Mata 2026, Meta yahagaritse amasezerano n’ikigo cyitwa Sama cyo muri Kenya, nyuma y’uko abakozi bacyo babwiye itangazamakuru ko bahatiwe kureba amashusho y’urukozasoni n’ibindi bintu by’ibanga byafashwe n’abakoresha madarubindi za Meta Ray-Ban.

Bisobanuye ko iyo ukoresha izi madarubindi ufata amashusho atari wowe wenyine uba uyafiteho uburenganzira ahubwo na Meta ishobora kuyakoresha.

Hari abagore benshi batanze ibirego barega abagabo babafashe amashusho y’ubwambure bwabo n’andi atandukanye bifashishije amadarubindi ya Meta mu ibanga, maza nyuma bakayabona ku mbuga nkoranyambaga yasakaye.

Muri Nzeri 2025, Meta yashyize hanze amadarubindi mashya ya Ray-Ban Meta Gen 2, afite camera ifata amashusho ya 3K, batiri irambya umuriro, hamwe n’irindi koranabuhanga rigezweho.

Ayo madarubindi yanazanye n’igikomo bita Neural Band, wambara ku kaboko maze kigasoma amakuru ava mu mikaya yawe kikagufasha gukoresha aya madarubindi nk’ukoresha telefoni.

Ushobora gusoma ubutumwa, ukareba amerekezo, ugahindura indirimbo, kandi ugakora ibindi bintu bitandukanye bitabaye ngombwa ko ukoresha telefoni.

Ikigo cya Meta cyihariye 85 ku ijana by’uruganda rw’amadarubindi akoranye ikoranabuhanga, ariko ibyo ntibizaramba.

Google na Samsung na byo biri gukora amadarubindi akoranye ikoranabuhanga rigezweho, yitezwe kujya ku isoko mu mpera za 2026. Uruganda rwa Apple na rwo ruri guteganya gushyira hanze amadarubindi yarwo hagati y’impera za 2026 n’intangiriro za 2027 binyuze muri poroje yabo bise N50.

Ijanisha ku isoko rigaragaza ko umubare w’amadarubindi akoranye ikoranabuhanga acuruzwa uzava kuri miliyoni esheshatu n’igice mu wa 2025, ukagera kuri miliyoni 20 mu 2026, kandi bizajya kugera muri 2030 iri soko rihagaze agaciro ka miliyari 32 z’amadolari.

Mark Zuckerberg yiteze ko mu myaka mike azagurisha amadarubindi arenga miliyoni 100 kandi amadarubindi ye azagera aho agasimbura telefoni zigendanwa nk’ikigikoresho cy’ikoranabuhanga cy’ibanze.

Ibyo nibiba tuzaba mu Isi aho kugira ubuzima bwite ari amateka kandi umuntu azajya asohoka mu rugo azi ko ikintu cyose ari gukora kiri gufatwa amashusho n’abantu atazi.

Iri koranabuhanga rizazana ibintu byinshi by’ingirakamaro, nko gufasha abantu kuganira n’abanyamahanga batavuga ururimi rumwe, gufasha abafite ubumuga bwo kutumva, koroshya akazi, n’ibindi bitandukanye.
Mu bigugu byinshi nta mabwiriza ahari ajyanye no gukoresha aya madarubindi , cyane cyane ku bijyanye no kubaha ubuzima bwite bw’abandi no gufata abantu amashusho nta burenganzira uhawe.

Amadarubindi y’ikoranabuhanga mu nzira yo gusimbura telefoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages