00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga iby’ubumenyingiro bashyiriweho uburyo bushya bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, TVET na IPRC, bashyiriweho uburyo bushya bwo kwiga bifashishije ikoranabuhanga, aho bazajya babona amasomo anyuranye kuri internet harimo n’ateguye mu buryo bw’amajwi (Audio).

Ubu buryo bwo kwiga bwashyizweho binyuze mu mushinga wiswe BRITE (Building Reselience in TVET through E-learning) watangijwe n’Umuryango MasterCard Foundation mu Ukuboza 2020, hagamijwe gufasha abanyeshuri kwiga bitabaye ngombwa ko bahura n’umwarimu.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere uburezi, EDC gifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, RP, ndetse n’ikigo cyitwa Akazi Kanoze Access, AKA, mu gutanga amasomo atandukanye kandi ari ku rwego rwa buri munyeshuri.

Ubwo hamurikwaga ubu buryo bwa E-Learning kuri uyu wa 21 Ukwakira, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko ibi bije kuba igisubizo ku banyeshuri biga muri IPRC na TVET kuko bo batagira uburyo biga bifashishije ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “[aya masomo] ategurwa hifashishijwe abarimu n’ubundi dusanzwe dufite hanyuma bakayashyira ku mbuga abanyeshuri n’abarimu bashobora kubona, ku buryo aho umunyeshuri yaba ari hose, n’iyo yaba atabashije kujya ku ishuri ashobora kuyakoresha.”

Bitewe n’uko abenshi mu biga mu mashuri ya TVET na IPRC baba basabwa kumara umwanya munini bashyira mu bikorwa ibyo bize, ubu buryo bwo kwiga bifashisije ikoranabuhanga, Irere yavuze ko ari umwanya mwiza babonye wo kudatakaza igihe kinini mu ishuri ahubwo bakakimara bakora imirimo, amasomo bakayafatira kuri murandasi.

Umuyobozi wa MasterCard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko ubu buryo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga buzafasha abanyeshuri kugendana n’Isi mu bijyanye n’amasomo kuko mu gihe cya Covid-19 bo batari bafite uko biga hifashishijwe ikoranabuhanga kubera imiterere y’amasomo biga.

Yagize ati “Ni ngombwa ko dushaka uko dushyira amasomo ya TVET mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo dufashe urubyiruko kuzahatana ku isoko ry’umurimo […] Umushinga nka BRITE ni ingenzi mu gutangira gushyira mu bikorwa ubu buryo no gufasha abanyeshuri kwakira izi mpinduka (zo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga).”

Kubona mudasobwa na murandasi biracyari imbogamizi ku banyeshuri

Abanyeshuri n’abarezi bo muri IPRC na TVET barahamya ko ubu buryo buzatanga umusanzu ufatika mu masomo, gusa bagaragaza ko hari abafite imbogamizi zirimo kutagira mudasobwa cyangwa telefone zigezweho, ndetse hari n’abatabasha kubona murandasi.

Uwamahoro Marie Mireille wiga muri IPRC Kigali yagize ati “Nk’umunyeshuri nifuza ko bagerageza kubikora ku buryo umuntu abasha kubona amasomo adakoresheje murandasi (offline), ikindi byaba bishoboka bakadufasha kuduha telefone zigezweho (smartphone) cyangwa se mudasobwa.”

Umwarimu wigisha muri Kinazi TVET School, Sacyenda Jean Baptiste, yavuze ko kubera BRITE, ubu abanyeshuri bazajya babasha kwiga n’igihe batashye mu rugo ndetse umwarimu akabafasha n’igihe baba batari kumwe.

Gusa yagaragaje ko bishobora kuzagora abanyeshuri badafite mudasobwa. Ati “Ku bigo by’amashuri birashoboka ko abanyeshuri bazakoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga ariko cya gihe bazaba bari mu ngo iwabo ntabwo abanyeshuri bose babasha kubona mudasobwa cyangwa telefone zigezweho.”

“Turasaba ubufatanye bw’ababyeyi n’ubwa leta kugira ngo ubwo bushobozi ku munyeshuri wo muri TVET bujye bubasha kuboneka aho ari hose ajye abasha gukurikirana amasomo.”

Abanyeshuri 4000 baturuka mu mashuri umunani ya IPRC n’andi arenga 16 ya TVET nibo bazungukira muri uyu mushinga wa BRITE wo guteza imbere uburezi bw’imyunga n’ubumenyingiro hifashishijwe ikoranabuhanga, aho bazafashwa n’abarimu barenga 133.

Aya masomo ari mu byiciro bitatu aho icya mbere kirimo amasomo ahuriweho n’abiga mu mashami atandukanye y’imyuga n’ubumenyingiro, atangwa mu buryo bw’amajwi yiswe Work Ready Now, icya kabiri kikaba amasomo yanditse mu buryo busanzwe (e-Lessons) ndetse n’icya gatatu gifasha umunyeshuri gusobanukirwa amasomo atangwa mu kwimenyereza umwuga (e-Work Based Learning).

Abagize uruhare mu gutunganya aya masomo bose bari bitabiriye umuhango wo kuyamurika ku mugaragaro
Abitabiriye muhango wo kumurika ubu buryo bwo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga beretswe uko abanyeshuri bazajya biga
Irere Claudette yumva amwe mu masomo yashyizwe ku mbuga za e-learning mu buryo bw'amajwi
Irere n'abandi bayobozi batandukanye berekwa bimwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga bizajya byifashishwa n'abanyeshuri bo muri TVET na IPRC
Umuyozi wa MasterCard Foundation, Rica Rwigamba yavuze ko umushinga wa BRITE uzafasha abanyeshuri ba IPRC na TVET kumenyera uburyo bwo kwiga bitabaye ngombwa ko babonana n'umwarimu
Uwamahoro wiga muri IPRC ahamya ko ubu abanyeshuri bo muri IPRC na TVET bagiye kubona uburyo biga amasomo yabo y'ingenzi kuko ubusanzwe bajyaga bayiga bibasabye kujya mu ishuri
Abayobozi n'abahagariye ibigo byagize uruhare mu gushyira mu bikorwa umushinga wa BRITE birimo Mastercard Foundation, EDC, RP, RTB, AKA ndetse na MINEDUC
Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC, Irere Claudette yavuze ko amasomo yo ku ikoranabuhanga azagenda yiyongera, ko ibi ari intangiriro
Sacyenda Jean Baptitse yavuze ko ubu buryo buzafasha abanyeshuri kwiga no mu gihe batarikumwe n'Umwalimu

Amafoto:IRIHOYIZERWE Elaste


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .