Nk'uko bigaragazwa n'urubuga rwa internet ruriho iyi nyandiko, abayishyizeho umukono barimo abakozi 5.965 bakora muri Nvidia ubu, abahoze ari abakozi bayo 1.108, ndetse n'abantu bafite imigabane muri iki kigo bagera kuri 63.063.
Bamwe mu bayobozi bazwi cyane mu rwego rw'ikoranabuhanga barimo Elon Musk, Amjad Masad, Tim Sweeney, na Garry Tan, na bo bashyizeho umukono.
Abashyigikiye iyi nyandiko batekereza ko Huang yavuye mu nshingano bitanyuze mu nzira ziboneye kandi zikurikije amategeko, aho bizera ko hatabayeho kumva neza uruhande rwe.
Barasaba ko inama y'ubutegetsi ifata ibyemezo bikomeye muri Nvidia yamusubiza ku mirimo mu gihe hakorwa iperereza ryigenga rigamije kugaragaza ukuri, kandi bagasaba ko iki kigo gishyira hanze amakuru arambuye kurushaho kuri iki kibazo.
Huang yeguye ku mirimo ye ku wa Kane w’icyumweru gishize, nyuma y'iminsi ine gusa yemeye ko yagiranye umubano wihariye n'uwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ari intasi y'u Bushinwa.
Amakuru atangazwa n'ibinyamakuru binyuranye anavuga ko yagiranye ubundi bucuti bwihariye n'abandi bantu batandukanye. Huang yemeye kuzitaba Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo atange ubuhamya kuri iki kibazo.
Mu gihe Nvidia igishakisha umuyobozi wayo mukuru, ushinzwe imari muri iki kigo, Colette Kress, yashyizweho nk'uw'agateganyo.
Nyuma y'iyegura rya Huang, igiciro cy'imigabane ya Nvidia ku isoko ry'imari cyarahananutse cyane, aho no kugenda kwe biteganyijwe ko bizasiga icyuho kinini mu gutera inkunga imishinga yo mu rwego rw'ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).






Ibitekerezo 0